Nyuma y’uko Sitti Abbas Mtemvu watorewe kuba Miss Tanzania ku itariki ya 12 Ukwakira 2014 yiyambuye ikamba bityo akanama kamuhisemo gafata umwanzuro wo kuryambika undi witwa Lilian Kamazima.
Nk’uko AllAfrica yabitangaje, Sitti Abbas yafashe uyu mwanzuro nyuma y’iminsi 29 yari amaranye iri kamba. Lino Agency International yayoboye iki gikorwa cyo gutora Nyampinga wa Tanzania 2014 yahise ifata umwanzuro wo kuriha uwari wabaye igisonga cye cya mbere Lilian Kamazima w’imyaka 18.
Hashim Lundenga, Umuyobozi mukuru wa Lino Agency International ishinzwe gutegura iki gikorwa, yavuze ko nyuma yo kwakira ibaruwa ya Sitti Abbas Mtemvu asaba kwegura ubusabe bwe bwakiriwe ndetse byanzurwa ko nta yandi matora azaba bityo rihabwa Liliane wari wakurikiye uwivanye ku mwanya wa Nyampinga.
Mu ibaruwa isaba kwegura Sitti yanditse yagize ati “Nta gahato nshyizweho njyewe ubwanjye nemeye kwegura ku mwanya wa Nyampinga wa Tanzania 2014 nyuma yo kumva amagambo atari meza yagiye avugwa hirya no hino. Ibi mbikoze mu rwego rwo kurengera ishema ryanjye n’umuryango wanjye.”
Mu byo uyu Nyampinga yabeshye harimo imyaka ye aho yari yatangaje ko afite 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza.
Bimaze kumenyakana ko yahawe ikamba aryibye dore ko imyaka ye y’ubukure yarenze iyasabwaga, byinshi mu bitangazamakuru byanditse bisaba ko uyu mukobwa yakwamburwa ikamba.
Sitti Mtemvu abaye Nyampinga wa mbere weguye kuri uyu mwanya kuva irushanwa ryo gutora MissTanzania ryatangira.
Gutora Nyampinga muri Tanzania byatangiye mu 1960 aho yitabirwaga n’abakobwa baturutse impande zose z’iki gihugu by’umwihariko i Dare es Salaam. Mu mwaka wa 1968 aya marushanwa yaje guhagarikwa bitewe n’umutwe wa politiki wari ku butegetsi wavugaga ko aya marushanwa ahabanye n’umuco.
Aya marushanwa yongeye gushyirwaho mu 1994, ikamba rihabwa Aina Maeda wanitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi.
Sitti Mtemvu ni umukobwa wa Abbas Mtemvu umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Tanzania akanaba umurwanashyaka wa CCM(Chama Cha Mapinduzi).
Uyu mukobwa kandi ni nawe wari wahawe amahirwe yo kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi muri 2015.
Kuri ubu ikamba rya nyampinga wa Tanzania 2014 rikaba rifitwe na Liliane Kamazima wari wabaye igisonga cya mbere.


















TANGA IGITEKEREZO