Leta ya Tanzania yafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika ibikorwa byo gutora Nyampinga w’Igihugu kubera amakosa n’uburiganya bukomeye bwagiye buba mu gihe hatorwaga Miss Tanzania 2014.
Nk’uko EATV yabitangaje, Leta ya Tanzania yemeje ko iki gihano kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2015 ndetse iki gihugu kikamara imyaka ibiri kidatora Nyampinga.
Imwe mu mpamvu nyamukuru Leta yahagaritse aya matora, ni ukubera ahanini amanyanga yakozwe n’umukobwa witwa Sitti Mtemvu wambitswe ikamba ku itariki ya 12 Ukwakira 2014, nyuma y’umunsi bitahurwa ko yarihawe mu buryo bw’amanyanga dore ko yashatse impapuro mpimbano zigabanya imyaka ye mu rwego rwo gushaka uburyo ahatana.
Tanzania ifashe umwanzuro wo guhagarika mu gihe cy’imyaka ibiri itorwa rya Nyampinga w’Igihugu nyuma y’uko ryigeze guhagarikwa mu 1967 ryongera gusubukurwa mu 1994. Umukobwa wa mbere wambitswe iri kamba muri Tanzania yitwa Theresa Shayo.
Leta ya Tanzania ivuga ko amakosa Sitti Mtemvu yakoze akwiye kubazwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’Umuco, BASATA, dore ko ngo cyagombaga gukora uko gishoboye kigakurikirana ikompanyi ya Lino Agency International yateguye amatora ya Miss Tanzania 2014 hagatorwa umukobwa ubikwiriye nta manyanga ajemo.
Uretse Mtemvu wavuzweho gukoresha amanyanga mu kwiyamamaza ndetse bikamuviramo kwimburwa ikamba, uwamusimbuye witwa Lilian Kamazima yiswe Umunyarwanda ndetse biteza impagarara muri iki gihugu.
Abateguye iri rushanwa babyamaganiye kure ndetse byamaganwa na Hashim Lundenga, Umuyobozi mukuru wa Lino Agency International yateguye amatora ya Miss Tanzania 2014. Yavuze ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bashobora guhuza amazina kuko ari ibintu bisanzwe.
Mu byatumye Sitti Abbas Mtemvu yamburwa ikamba harimo kuba yarabeshye imyaka ye aho yari yatangaje ko afite 18 y’amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba biza kumenyekana ko afite 26 kandi bitari byemewe ko umukobwa urengeje 25 yiyamamaza.
Phillip Saliboko umwe mu bayobozi b’iki kigo, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko ibimenyetso byose bamaze kubikusanya babishyikiriza ubugenzacyaha kugira ngo bukorere iperereza ryimbitse hanyuma Sitti Mtemvu ashyikirizwe ubutabera.
Ati “Akazi kacu(Rita) twakarangije, amanyanga Sitti yakoze yamenyekanye, ubu igikurikiyeho ni ugushyikiriza ibimenyetso urwego rubishinzwe ari rwo Polisi hanyuma rukemeza ikigomba gukurikiraho”



















TANGA IGITEKEREZO