Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu gihugu cya Tanzaniya Judith Daines Wambura Mbibo (Lady Jaydee) ari mu nkiko azira amagambo yanditse kuri Twitter.
Jaydee, w’imyaka 33, wamenyekanye mu ndirimbo nka “Nitafanya” yaririmbanye na Kidum, yajyanywe mu nkiko na radiyo yitwa Clouds FM; radio umugabo we Gardner Habash yakoreye.
Jaydee aheruka kwandika kuri twitter avuga ko iyi radiyo itajya icuranga indirimbo ze ahubwo ko baba bifuza guhabwa ruswa kugira ngo bacurange ibihangano bye.
Aya magambo niyo yatumye Joseph Kusaga, umuyobozi ushizwe imikorere w’iyi radio hamwe na Luge Mutahaba, ukuriye ubushakashatsi bwayo bajyana uyu muhanzi mu nkiko.
Urubanza rwabo ruzasomwa kuwa 27 Gicurasi, umunsi uyu muhanzi ateganya kuzizihirizaho isabukuru ye y’imyaka 13 amaze mu by’ubuhanzi n’imyidagaduro.
Burundi: Harashakwa umuhanzi witwaye neza kurusha abandi
Mu marushanwa ya Isanganiro Awards, hashyizwe hanze urutonde rw’indirimbo 20 zakunzwe kurusha izindi mu Burundi, ari nazo zizagenderwaho hatorwa umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.
Izo ndirimbo ni:
- 1. Ubutungane ya Inkebuzo Group
- 2. Rudubi ya Mukombozi na Yoya
- 3. Samandari by Yves Kami
- 4. Stand up Africa ya Thierry Kijanya
- 5. Ntuje narwo y’Itsinda Lion Story
- 6. Indero ya Pablo Ticken
- 7. Imbuto ya Peace and Love
- 8. Humura ya Emelance Emy
- 9. Ijisho ry’umutima ya Emery Sun
- 10. Kora ivyo mwiyemeje ya Gérard
- 11. Akabanga ya Steven Sogo
- 12. El capitain y’umuraperi 19 th
- 13. Ntaco Nzoba ya Fortran
- 14. Sayangana ya Mulundi
- 15. Bohora ya Sat B
- 16. Ukuri kurakiza ya Leonard Niyomwungere
- 17. Never Give up ya Samantha
- 18. Najuta ya J-Key
- 19. Imirindi ya Three in one
- 20. Mukunda iki ya Generation 80
Umwaka ushize, Rarry Joe niwe wabaye umuhanzi w’umwaka. Mu bihembo yahawe harimo no kujya gukorana indirimbo na Kidum muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO