"Shake it Off" ya Taylor Swift yasohotse mu mwaka wa 2014, iyi ndirimbo iri mu zacurujwe cyane ku mbuga zigurisha indirimbo ndetse iri mu za mbere zarebwe cyane mu myaka itatu ishize ku rubuga rwa YouTube kuko imaze kureba inshuro miliyari 2.4.
Iyi ndirimbo iri mu zigize album "1989", ngo Taylor Swift yayikoze yibye amagambo mu ndirimbo y’abahanzi Nathan Butler na mugenzi we Sean Hall ndetse bavuga ko akwiye kubaha ku nyungu yayisaruyemo kuko atari umwimerere we.
TMZ yatangaje ko aba bahanzi Nathan Butler na Sean Hall bashinja Taylor Swift kuba yarakoresheje umutungo wabo bwite atabiherewe uburenganzira bityo bagasaba ko yajyanwa imbere y’amategeko akaryozwa ibyo yakoze.
Taylor Swift uzwi mu ndirimbo "Look What You Made Me Do" yavuze ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite ahubwo ngo barashaka kumukoresha nk’ikirara gituma bamenyekana ndetse bakanamukuramo amafaranga.
Aba bahanzi bavuga ko 20% by’amagambo agize indirimbo ya Taylor Swift ari ayabo gusa we akabamaganira kure agira ati “Ibyo ni ibirego bidafite ishingiro na busa, ni ibintu bigamije gusa gushakisha amafaranga. Amategeko arahari kandi arasobanutse. Nta mpamvu n’imwe bafite.”
Nathan Butler na Sean Hall bavuga ko mu mwaka wa 2001 basohoye indirimbo iririmbwa n’itsinda ryitwa 3LW ariko ntabwo yamenyekanye cyane ari nayo mpamvu ngo Taylor Swift yayigize insina ngufi ayihindura iye.



















TANGA IGITEKEREZO