Taylor Alison Swift w’imyaka 25 y’amavuko ni we uri ku isonga ku rutonde rw’ibyamamare by’igitsinagore byambara neza kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2014.
Nk’uko bigaragazwa n’uru rutonde ngarukamwaka rukorwa na People Magazine , Taylor Swift ni we wahize bose ku Isi mu kwambara akaberwa ndetse bikagaragazwa n’amafoto haba ayo kuri tapi y’umutuku, mu birori no mu buzima busanzwe.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o, abahanzi Jennifer Lopz na Rihanna, abakinnyi ba filime Emma Stone na Emma Watson.
Umukinnyi wa filime ukiri muto Chloe Grace Moretz w’imyaka 17 na Kiernan Shipka uzwi muri filime Mad Men ari ku rutonde.
Kerry Washington wakunzwe cyane muri filime ‘Scandal’ ni we wari uyoboye uru rutonde mu mwaka wa 2013 gusa kuri iyi nshuro ntiyabonetseho. Ku mwanya wa gatatu hari Blake Lively na Diane Kruger gusa bo bagarutse mu 10 ba mbere.
1. Taylor Swift
2. Blake Lively
3. Diane Kruger
4. Jennifer Lopez
5. Emma Stone
6. Lupita Nyong’o
7. Jessica Alba
8. Rihanna
9. Emma Watson
10. Chloe Grace Moretz
11. Kiernan Shipka



















TANGA IGITEKEREZO