00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tayo ntiyanyuzwe n’uwahawe Big Brother Africa 9

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 6 January 2015 saa 05:18
Yasuwe :

Umusore wari uhagarariye Nigeria mu irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 ntiyishimiye kuba intsinzi yaregukanywe na Idris wo muri Tanzania, kuri we asanga uwahawe igihembo atari abikwiriye na gatoya.
Idris na Tayo ni bo bageze ku musozo w’iri rushanwa aho basigaye ari babiri gusa nyuma y’uko abandi 24 bari baragiye basezererwa mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro Rubbin Minds gica kuri Channels Television , Tayo yatangaje ko yatunguwe no kuba Idris ari we wegukanye irushanwa ndetse ngo (…)

Umusore wari uhagarariye Nigeria mu irushanwa rya Big Brother Africa ya 9 ntiyishimiye kuba intsinzi yaregukanywe na Idris wo muri Tanzania, kuri we asanga uwahawe igihembo atari abikwiriye na gatoya.

Idris na Tayo ni bo bageze ku musozo w’iri rushanwa aho basigaye ari babiri gusa nyuma y’uko abandi 24 bari baragiye basezererwa mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro Rubbin Minds gica kuri Channels Television , Tayo yatangaje ko yatunguwe no kuba Idris ari we wegukanye irushanwa ndetse ngo kugeza ubu ntarabyakira muri we kuko abona uyu musore atari abikwiriye.

Yagize ati “Ubwo bavugaga ko Idris ari we utsinze naratunguwe, nagize ngo ndi kurota ntekereza ko IK(wari uyoboye ibirori) arimo kudukinisha”.

Yakomeje asobanura ko mu minsi ishize yicaye areba ibyo bagiye bakorera mu irushanwa asanga nta kintu gitangaje Idris yakoze cyatumye atwara irushanwa.

Tayo ntahangayikijijwe n’uko mugenzi we yabifata nabi kuba atarashimiye ko yegukanye intsinzi ngo kuko umuntu agira amahitamo kandi bikab byiza kuba uwo uri we ntube indyarya.

Yagize ati, “Erega buriya iyo muri mu ishuri muba muzi umuhanga n’umuswa ku buryo iyo umuswa atsinze birabatungura ndetse mukibaza n’uburyo yakoresheje kugira ngo atsinde kuko biba ari ibitangaza”.

Tayo yishimanye n’abakunzi be ku itariki ya 31 Ukuboza basoza umwaka mu birori byari byateguwe na Star Beer.

Ibi birori byitabiriwe na D’Banj, Wizkid,MI,Seyi, Shay n’ibindi byamamare bikomeye muri Nigeria.

Mu basore n’inkumi 25 bari kumwe na Tayo mu irushanwa yatangaje ko akivugana na Frankie Joe wo mu Rwanda,Esther wa Uganda, Trezagah wa Mozambique, Lilian wa Nigeria ndetse M’am Bea wa Ghana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages