00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Rock agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2017 saa 05:32
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Dwayne Douglas Johnson [The Rock] yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mwaka wa 2020.

The Rock ari imbere mu bakinnyi ba filime binjiza amafaranga menshi. Yamamaye muri film Longshot, The Game Plan, The Rundown, Race to Witch Mountain, Fast & Furious, Iron Man n’izindi. Forbes igaragaza ko amafaranga menshi yinjije yayavanye muri ’Fast and Furious’, ’San Andreas’ na ’Iron Man’. Ijwi rye riherutse gukoreshwa muri ’Moana’ ikomeje kwinjiza akayabo.

The Rock uherutse gutangiza umushinga wo gukina filime yitwa ’Rampage’ ishingiye ku nkuru y’ingagi yo mu birunga byo mu Rwanda, yari amaze igihe afite igitekerezo cyo kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika gusa ngo yanze guhita abivugaho byeruye atarafata umwanzuro ndakuka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ, The Rock yahamije ko nafata umwanzuro wo kwiyamamaza ari “uburyo bwiza bwo gufasha abaturage kandi birashoboka.”

Ni ubwa mbere avuze yeruye ko ashaka kuziyamamaza, gusa mu mpera z’umwaka ushize yumvikanye mu itangazamakuru yikoma politiki ya Trump no kwamagana amatwara ye mu gukumira abimukira.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari ikintu gishoboka. Mu mwaka ushize, natangiye kubitekerezaho ariko nkumva ngomba kuzabivuga nabitekerejeho neza, byatumye njya mu rugo ndatekereza nti ‘reka nongere ntekereze ku gisubizo mpagazeho, ubu ndi gutanga igisubizo cy’ukuri kandi kirimo kubaha.”

The Rock yatangaje ko ashaka kuziyamamariza kuyobora Amerika mu 2020

The Rock atangaje ko aziyamamariza kuyobora Amerika mu 2020 nyuma y’umuraperi Kanye West wabivuze mu birori bya MTV Video Music Awards 2015. Icyo gihe yagize ati “Abantu bemera ari uko babonye. Yego, nk’uko bamwe mwabiketse muri iki gihe, ubu namaze gufata umwanzuro wo kuzahatanira kuba Perezida mu mwaka wa 2020.”

Kanye West yasobanuye ko ashaka kwiyamamaza kugira ngo azabe ijwi rivugira abirabura nyuma y’igihe kinini benshi muri bo barakandamijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages