Icyamamare muri Sinema y’ I Hollywood, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lee Thompson Young wamenyekanye ku izina rya “Jett Jackson”, ku myaka 29 y’amavuko yitabye Imana.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 19 kanama, nibwo uyu mukinnyi bamusanze iwe mu rugo yitabye Imana kandi afite imbunda mu ntoki bigaragaza ko yiyahuye.
Umwe mu bamuba hafi yagize ati “Biteye agahinda kubona Thompson Young atakiriho, Lee yari arenze kuba umukinnyi wa Filimi mwiza,tubuze roho yitondaga cyane ndetse itangaje”.
Urupfu rwa Thompson Young rwamenyekanye nyuma y’uko abo bakinana muri Filimi “Rizzoli & Isles”, ubwo bari bagiye ntibamubone bigatuma bahamagara iwe mu rugo, bityo bakamenya ko yapfuye yiyahuye”.
Thompson yakinaga muri iyi Filimi ari liyetona ku izina rya Barold Frost.
Ku myaka 14 gusa, Lee nibwo yatangiye gukora ibijyanye n’imyidagaduro.



















TANGA IGITEKEREZO