Mu mwaka wa 2012 ubwo Tom Cruise yatandukanaga na Katie Holmes bombi bagombaga gukomeza gukurikirana no kwita ku burere bw’umwana wabo Suri w’imyaka 7 ariko nyina akaba avuga ko atamwitaho ngo amuhe uburere buhagije akwiye guhabwa na se umubyara.
Igitangazamakuru Life&Style na In Touch nabyo byari byatanze ikirego bishinja Tom Cruise gutererana umwana we .
Inyandiko TMZ yabonye ivuga ko zubahirije amategeko zivuga ko Tom Cruise yiregura agira ati “Mu buzima bwajye sinigeze ntekereza kuba natererana Suri; byaba kuba turi kumwe amaso ku maso, ku mwitaho nk’umubyeyi we, kumufasha mu byo yaba akeneye bisaba amafaranga n’ibindi ibyari byo byose”.
Avuga ko n’iyo ari kure adakwema kumeny amakuru ye ati “Kandi n’iyo nabaga nagiye gukorera mu mahanga, aho ntabashaga kuba nabonana na we, nabwo nabaga ndi kumwe na we cyane”.
Tom Cruise w’imyaka 51 avuga ko ibyo aregwa byose ari ukumuharabika ndetse na we byatumye ahita ashore ikirego, arega cyane cyane ibitangazamakuru Life&Style na In Touch .
Ati “Ndetse hari gihamya cy’uko twafatanyaga na nyina w’umwana kumurera, nabaye hafi iteka ubuzima bwa Suri, kandi ntekereza ko nanjye iyo ntahari an we ankumbura, ni umwana wishimye kandi twabanye mu buryo neza bitangaje”.
Tom Cruise arasaba ko abo yita ko bamuharabitse mu bitangazamakuru bya “The Life&Style na In Touch ko bacibwa amande agera kuri miliyoni mirongo itanu z’amadorali (50.000.000 $) nio ukuvuga arenga miliyari 32 na miliyoni 500 uyashyize mu mafaranga y’amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO