Umuraperi w’Umunyatuniziya Weld El 15 kuri uyu wa Kane yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 ashinjwa kuba yaratutse polisi mu ndirimbo yakoze yise “Bouilcia Kleb” bivuga ngo “Abapolisi ni imbwa”
Muri iyi ndiririmbo aririmba agira ati “ Bouilcia kleb” bivuga ngo “abapolisi ni imbwa”, akongera ati ngo “ Nibo bakwiye kwicwa mu mwanya w’intama”.
Nk’uko tubikesha France 24, habaye imvururu nyinshi nyuma y’uko abacamanza bavuga umwanzuro w’urubanza, aho inshuti n’abahanzi b’uwakatiwe batari bishimiye icyemezo cyafashwe bavuga ko imyaka 2 ari ugukabya igihano bakarengera.
Weld El 15 we asobanura ko nta kibi yaririmbye ngo kuko mu ndirimbo ye yavuze ukuri kw’ihihoterwa rikorwa n’abapolisi b’icyo gihugu.
Reba iyo ndirimbo yitwa “Bouilcia Kleb” bivuga ngo “Abapolisi ni imbwa”



















TANGA IGITEKEREZO