00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Diamond yakubiswe n’abafana Polisi ibamwunamuraho

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 September 2014 saa 07:04
Yasuwe :

Mu gitaramo Diamond yagombaga gukorera mu Budage mu mujyi wa Stuttgart, yageze ku rubyiniro atinze cyane asanga abafana barakaye bahita bamwahuka barakubita Polisi iza kuhagoboka.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kanama ari na wo munsi Diamond yagombaga gutaramira abatuye Stuttgart gusa ntibyashobotse kubera imyivumbagatanyo n’akaduruvayo kabaye muri iki gitaramo.
Diamond yagombaga kugera imbere y’abafana saa yine z’ijoro habaho gukererwa gukomeye ahagera saa kumi zo (…)

Mu gitaramo Diamond yagombaga gukorera mu Budage mu mujyi wa Stuttgart, yageze ku rubyiniro atinze cyane asanga abafana barakaye bahita bamwahuka barakubita Polisi iza kuhagoboka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Kanama ari na wo munsi Diamond yagombaga gutaramira abatuye Stuttgart gusa ntibyashobotse kubera imyivumbagatanyo n’akaduruvayo kabaye muri iki gitaramo.

Diamond yagombaga kugera imbere y’abafana saa yine z’ijoro habaho gukererwa gukomeye ahagera saa kumi zo mu rukerera. Abafana bari bishyuye amayero 25 yo kwinjira, ntibaciwe intege no gutegereza uyu muhanzi, barihanganye barindira ko agera ku rubyiniro gusa bashakaga kumuha igihano atazibagirwa mu buzima bwe.

Abafana bangije byinshi kubera gutinda kwa Diamond

Ikinyamakuru Amani cyatangaje ko akigera ku rubyiniro, abafana bahise bamenagura amacupa y’inzoga banywaga n’ibikoresho byari mu nzu yagombaga kuberamo igitaramo barabyangiza bikomeye. Buri wese yateraga Diamond icyari hafi ye, abonye bikomeye yakijijwe n’amaguru abafana bamwirukaho gusa Polisi yahise imutabara byihuse asubizwa muri hoteli.

Diamond amaze kuvanwa mu menyo ya rubamba, yahise yandika kuri Paji ya Facebook asaba imbabazi abafana anababwira ko ikosa ritamuturutseho ahubwo abateguye igitaramo bo muri Britts Event ngo nibo bahemutse.

Hano niho igitaramo cyagombaga kubera

Ibikoresho by’aba Djs byangijwe harimo mudasobwa n’ibindi bikoresho bikomeye bya muzika, hari n’abakubiswe bamererwa nabi ubu bari mu bitaro.

Diamond mu Budage

Polisi, yasobanuye ko gukereza abafana ari ikosa rikomeye mu Budage ndetse batangiye gushakisha uwateguye iki gitaramo kugira ngo aryozwe ibyo yakoze ndetse anishyure ibyangijwe byose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages