00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika babiri bateje amangambure kubera indirimbo basohoye isingiza Putin

Yanditswe na
Kuya 11 November 2014 saa 09:16
Yasuwe :

Abaraperi babiri Kudzayi Victor Matinyarare na mugenzi we Beni Manici bo mu itsinda africaine "The Architects Musician Group" bakoze indirimbo isingiza Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bivugisha benshi mu Barusiya amangambure.
Aba baraperi bagize itsinda "The Architects Musician Group" bakomoka muri Zimbabwe na Kenya gusa kuri ubu baba i Moscow. France24 itangaza ko aba bombi bamaze kuba ibyamamare bikomeye muri iki gihugu ku bw’indirimbo bakoze yitwa "I go hard like Vladimir (…)

Abaraperi babiri Kudzayi Victor Matinyarare na mugenzi we Beni Manici bo mu itsinda africaine "The Architects Musician Group" bakoze indirimbo isingiza Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bivugisha benshi mu Barusiya amangambure.

Aba baraperi bagize itsinda "The Architects Musician Group" bakomoka muri Zimbabwe na Kenya gusa kuri ubu baba i Moscow. France24 itangaza ko aba bombi bamaze kuba ibyamamare bikomeye muri iki gihugu ku bw’indirimbo bakoze yitwa "I go hard like Vladimir Putin"(ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘Nkomeye nka Vladimir Putin’).

Iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gushyigikira no kurushaho kwereka abanyamahanga bose baba mu Burusiya ko badakwiye guhungabanywa n’umuntu uwo ari we wese ubakorera irondaruhu ryanashinze imizi muri iki gihugu.

Mu Burusiya, abanyamahanga benshi babayo bakorerwa ivangura haba irishingiye ku bwoko cyangwa ku ruhu. By’umwihariko Abanyafurika babayo bari mu bagerwaho n’ingaruka z’ivangura ari nacyo cyateye aba baraperi kwishyira hamwe bereka buri mwirabura wese ko akwiye guhagarara gitwari.

Mu Kwakira umwaka ushize i Moscow habaye imyigaragambyo y’Abarusiya yamagana abanyamahanga baba muri iki gihugu, bateye rimwe mu maduka akoresha Abanya-Aziya yo hagati ndetse bamwe barahohoterwa.

Mu kwezi kwakurikiyeho hashyizwe hanze amashusho y’abanyeshuri bakomoka muri Swaziland bakorerwa ibyamfurambi n’Abarusiya bazwi ku izina rya skinheads b’i Belgorod. Aya mashusho yashenguye abanyeshuri b’Abanyafurika biga mu Burusiya ndetse n’abaturage benshi b’umutima muri iki gihugu.

Aba baraperi kuba barakoze iyi ndirimbo irwanya umuntu wese ukora ivangura cyangwa ushaka gupyinagaza bamwe, bishimiwe na benshi ku bw’ibitekerezo byabo bagaragaje bashyigikira Perezida Putin uzwiho kutavugirwamo n’umuntu uwo ari we wese. Iyi ndirimbo yereka buri mwirabura wese ko akwiye kwirwanirira nkbafatira urugero kuri Perezida Putin.

Kuva mu Kwakira 2014 aba baraperi bari gukora ibitaramo bizanguruka u Burusiya bise #GoHardTour mu rwego rwo kurushaho gukwirakwiza iri cengezamatwara muri iki gihugu.

Kudzayi Victor Matinyarare alias K.King yageze mu Burusiya mu mwaka w’2000 aho yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza. We na mugenzi we Beni Manici ngo bafite intego yo kwereka umwirabura wese inzira akwiye kunyuramo kugira ngo azagere ku ntego ze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages