Ku nshuro ya kabiri, Diamond Platinumz yongeye guteza umwiryane ku Mugabane w’u Burayi ubwo abafana bari baje kureba igitaramo cye mu Bwongereza bakoze imvururu nyuma yo kumutegereza amaso agahera mu kirere.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, igitaramo cya Diamond yagombaga kugikorera ahitwa La Face Club mu Mujyi wa London.
Kwinjira byari amapawundi 20 (22,560 rwf). Abafana 200 binjiye muri iki gitaramo bamutegereje kuva saa sita z’ijoro ari nabwo yagombaga kuririmba bigeze saa kumi zo mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri batangira guteza imvururu basaba gusubizwa amafaranga yabo.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku itariki ya 1 Nzeri 2014 yatengushye abafana mu mujyi wa Stuttgart mu Budage bikanateza kumenagura ibintu no gukubita uyu muhanzi n’abari bateguye igitaramo.
Mu kiganiro na Mwananchi, Flora Lyimo, umwe mu Banyatanzaniya bari bitabiriye iki gitaramo yavuze ko ibyo Diamond yakoreye aba bafana byamuhesheje isura mbi ndetse benshi bakaba bamutakarije icyizere dore ko abikoze ku nshuro ya kabiri mu kwezi kumwe i Burayi.
Ati “Ni ibintu bibabaje binateye ikimwaro ku muhanzi Abanyatanzaniya dufata nk’userukira igihugu mu mahanga. Ni gute yemera ko batangariza abafana ko azaza kubataramira azi neza ko bataramwishyura nk’uko abivuga. Ni umunyamakosa kuko yari yemereye abafana ko agomba kuzaza arangije arabahemukira”
Ikibazo cyaje kuba ingutu ubwo abafana basabaga abateguye igitaramo kubasubiza amafaranga yabo. Abafana bashyizwe ku mirongo ngo bahabwe amafaranga bake barayabona abandi barayabura. Kubura kw’amafaranga byatewe n’amatike yagurishijwe mbere ahita akoreshwa igitaramo kitaragera ,hakiyongeraho abantu bamwe na bamwe binjiye ku butumire.
Abafana babuze amafaranga yabo bateje imvururu banashaka gukubita Victor wari wateguye iki gitaramo gusa Polisi yahise ihagera iramufata iba imufunze mu rwego rwo kumuvana mu menyo y’aba bantu bari bariye karungu.
Hari amakuru avuga ko mu mpera z’iki cyumweru gishize Diamond yari yagiye gukorera igitaramo mu Budage ahitwa Melodi Centre, Stuttgart mu rwego rwo kwisegura ku bo yahemukiye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Iki kinyamakuru cyavuganye na Ambasaderi wa Tanzania mu Bwongereza, Peter Kallaghe, avuga ko nta kintu na kimwe azi kuri iki gitaramo uyu muhanzi yagombaga gukora.



















TANGA IGITEKEREZO