Indirimbo “Happy” ya Pharrel Williams imaze guca agahigo mu bihugu bitandukanye ku Isi ndetse imijyi myinshhi irimo na Kigali ikaba yarayisubiyemo mu buryo bw’amashusho. Iyi ndirimbo yabaye iy’ibihe byose mu Bwongereza yatunzwe na benshi bayivanye kuri internet(download).
The Guardian itangazako, Happy ya Pharrell Williams yaje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zakuwe kuri internet cyane kurusha izindi mu mwaka wa 2013-2014 nk’uko byagaragajwe na Official Charts Company yo mu Bwongereza.
Ku mwanya wa mbere mu zamanuwe(download) na benshi kuri internet, muri 2012-2013 hari Blurred Lines ya Robin Thicke afatanyije na Pharrell ndetse na T.I . Kugeza ubu, indirimbo ‘Get Lucky’, Pharrell Williams yafatanyije na Daft Punk, yaje ku mwanya wa 6 mu zakuwe kuri internet kurusha izindi mu Bwongereza.
Amaze kumenya ko ari we wahize abandi bahanzi bose mu Bwongereza, Pharrell yagize ati “Ndashaka kubashimira, ubu n’iteka ryose, ndabashimira kuko ari mwe mukora ibi byose. Abaturage bo mu Bwongereza mwaramfashije cyane mu myaka ishize….”
Ku mwanya wa gatatu hari Adele, agakurikirwa na Maroon 5. Abahanzi Black Eyed Peas, Avicii, Rihanna na Kings of Leon, na bo baje mu myanya 10 ya mbere.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zigera kuri 420 063 696 kuri Youtube, yanditswe kandi iririmbwa n’umuhanzi w’umunyamerika Pharrel Williams. Iri mu njyana ya Neo soul ivanze na funk. Imara iminota 3 n’amasegonda 53, ni imwe mu zigize album ye G I R L.
Pharrel Williams yashyize hanze iyi ndirimbo kuwa 18 Ugushyingo 2013. Nyuma y’iminsi itatu gusa igiye hanze, itsinda ry’aba producers bahuriye muri We Are From L.A ryashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo amara amasaha 24 ndetse Pharrel akaba agaragara muri buri saha inshuro imwe gusa.
Icyo gihe, aya mashusho yakozwe habyinamo abantu bo mu mujyi wa Los Angeless. Hanabyinamo ibyamamare nka Odd Future, Steve Carell, Jamie Foxx, Ana Ortiz, Miranda Cosgrove, JoJo, Kelly Osbourne, Magic Johnson, Sergio Mendes, Jimmy Kimmel n’abandi. Nyuma hakozwe amashusho nyayo y’iyi ndirimbo ashyirwa kuri Youtube.



















TANGA IGITEKEREZO