00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Lady Gaga yasabye abatinganyi gukundana batikandagira

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 23 October 2014 saa 07:48
Yasuwe :

Ubwo yakoreraga ibitaramo mu Bwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru Lady Gaga yeruye ko ashyigikiye ubutinganyi ndetse asaba abo muri iki gihugu gukundana ntacyo bikanga ngo kuko ntacyo bitwaye kuba abahuje igitsina bakundana.
Nk’uko Huffington Post ibitangaza, ubwo uyu mukobwa yari mu bitaramo yise artRAVE: The ARTPOP Ball mu Bwongereza, Lady Gaga yagiye ku rubyiniro maze mbere y’uko aririmba indirimbo ye yitwa "Born This Way" ahamagara umusore w’umutingayi afata nk’inshuti ye (…)

Ubwo yakoreraga ibitaramo mu Bwongereza mu ntangiriro z’iki cyumweru Lady Gaga yeruye ko ashyigikiye ubutinganyi ndetse asaba abo muri iki gihugu gukundana ntacyo bikanga ngo kuko ntacyo bitwaye kuba abahuje igitsina bakundana.

Nk’uko Huffington Post ibitangaza, ubwo uyu mukobwa yari mu bitaramo yise artRAVE: The ARTPOP Ball mu Bwongereza, Lady Gaga yagiye ku rubyiniro maze mbere y’uko aririmba indirimbo ye yitwa "Born This Way" ahamagara umusore w’umutingayi afata nk’inshuti ye bisanzwe amusaba ko yahamagara mugenzi we bakundana akamusaba ko bazibanira ubuziraherezo imbere y’abafana.

Lady Gaga ashimira aba basore ubwo bari bamaze kwemeranya kuzabana akaramata

Jay yishimiye guhamagara umusore bakundana witwa Shaun maze amusaba ko yamwemerera bakazabana akaramata. Jay yasabye umusore ko yamwerera bakazabana mu ruhame nk’uko Gaga yari amaze igihe abibasaba dore ko bari bamaze igihe bakundana.

Nyuma y’uwo muhango Gaga yaboneyeho kubwira abafana bari bitabiriye igitaramo cye ko yishimiye aba batinganyi ndetse anabifuriza kuzagirana ibihe byiza mu mubano wabo.

Yagize ati, “Ni bintu byiza ko ku Isi yose hari abatinganyi, abantu bakundana ndetse bafite inzozi bifuza kugeranaho [...] Mukomeze mukundane kandi mugaragarizanye urukundo nk’uko n’abandi bose bakundana babigenza. Mbifurije urukundo rurambye ndetse n’ibyishimo mu rukundo rwanyu”

Aba basore bombi bamaze kwemeranya kuzabana, Lady Gaga yahise abaririmbira iyo yise ’Born This Way’

Hari ibindi bitaramo by’abahanzi byagiye biberamo umuhango wo kwemeranya kubana hagati y’abatinganyi. Mu minsi yashize hari abatinganyi bagiye ku rubyiniro bemeranya, hari mu bitaramo bya Garbage, Macklemore & Ryan Lewis.

Mu mwaka wa 2011 Kylie Minogue yakoreye igitaramo ahitwa Perth muri Australia maze ahamagara umutinganyi witwa Benjamin McHardy guhamagara umukunzi we Scott Goodhill bakemeranya kuzabana akaramata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages