Amarushanwa ya Nyampinga w’Isi azwi nka “Miss Univers” kuva yatangizwa mu mwaka wa 1952 ntaritabirwa n’igihugu cy’u Rwanda bitewe n’ubushobozi buke hashingiwe kubisabwa ibihugu byifuza kuryinjiramo bushya n’ibindi bisabwa icyo gihugu u Rwanda rufata nk’amananiza.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye gutegurirwa mu gihugu cy’u Burusiya kuwa kabiri tariki 5 Ugushyingo, ryitabirwa n’ibihugu bigera kuri 86.
Aganira na IGIHE Makuza Lauren umuyobozi muri Minisiteri y’umuco na Siporo yatangaje ko bikigoye kugira ngo u Rwanda ruhagararirwe mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi kugeza ubu.
Ati “Byonyine kwitabira aya marushanwa bisaba kuba habanza gutegurwa amarushanwa ya Nyampinga w’Isi mu gihigu cy’u Rwanda (ni ukuvuga uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi), utowe akaba ari we witabira amarushanwa ya Nyampinga w’Isi, hagatangwa miliyoni zirenga eshanu z’Amanyarwanda mu itegurwa ry’irushanwa rya Nyampinga w’Isi, ndetse abashinzwe iri rushanwa bakohereza indorerezi ebyiri mu Rwanda gukurikirana imihango y’itorwa rya Nyampinga uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’’Isi, kandi bagacumbikirwa muri Hoteli y’inyenyeri enye ndetse bakishyurwa.”
Ati “Ibi yose rero bisaba kuba hari ubushobozi buhambaye kugira ngo iri rushanwa ribe”.
Makuza akomeza asobanura ko ngo aya mananiza ashyirwa gusa ku bihugu byifuza kwinjira muri iri rushanwa kuko ibisanzwe biryitabira bitayashyirwaho.
Akavuga ko bikigaragara ko mu Rwanda bigoye kuko ingengo y’imari idahagije kuba Nyampinga wahagararira u Rwanda muri aya marushanwa yayitabira, ati “Biracyagoye kuba aya marushanwa yakwitabirwa n’igihugu nk’u Rwanda kugeza ubu”.
Uretse kuba u Rwanda rudahagararirwa mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi, ntibikuyeho kuba rwitabira amarushanwa mpuzamahanga nka Miss Suprenational, Nyampinga uhiga abandi muri za Kaminuza zo muri Afurika (Miss Africa University), Nyampinga uhagararye umugabane w’Afurika muri Canada Miss Africanada n’andi.
Makuza Lauren avuga ko bagerageje kuvugana n’abategura iri rushanwa (ku rwego rwa Nyampinga w’Isi) ariko bagatsimbarara ku byo basaba bigoye gukurikizwa mu bihugu bimwe na bimwe bitewe n’ubushobozi budahagije.
Iri rushanwa ubwo riheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryegukanywe n’Umunyamerikakazi witwa Olivia Culpo, mu Kuboza 2012.
Mu myaka mike ishize (mu 2004 no mu 2007) ibihugu bya Afurika bya Ethiopia na Tanzania biheruka kwinjira muri aya marushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO