00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bw’agahinda Offset yahaye Cardi B uherutse kuvuga ko atakiri umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2018 saa 03:10
Yasuwe :

Ku wa 5 Ukuboza, umuraperikazi Belcalis Marlenis Almanzar umaze kwamamara nka Cardi B, yatunguye benshi avuga ko yatandukanye n’umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset bari bamaze igihe babana.

Iyi nkuru yakwirakwijwe na Cardi B abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, icyo gihe yavugaga ko gukundana na Offset byamushaririye agahitamo guca ukubiri n’uyu mugabo bari bamaze igihe gito basezeranye.

Cardi B yavugaga ko iby’urukundo rwabo byanze kuko yagiye abembekereza umugabo we ariko bigakomeza kuzamo ibibazo.

Hari nk’aho yavuze ati “Akenshi nageragezaga kugira ngo mu rukundo bibe byiza n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko bikaba iyanga.”

Cardi B yanavuze ko atazi igihe bizatwara ngo babone gatanya ariko avuga ko yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we, n’ubwo yavugaga ko nta n’umwe ufite ikosa.

Umubano w’aba bombi wazambye nyuma y’aho TMZ yahishuye amashusho ya Offset ari kwishimana n’umukobwa witwa Summer Bunni.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Offset yizihizagaho isabukuru ye, yanditse ku rubuga rwa Instagram atakambira Cardi B, avuga ko yifuza kuzamara ubuzima bwe bwose ari kumwe n’uyu mugore banabyaranye.

Ati “Mbabarira Cardi B ni ibyifuzo mfite ku isabukuru yanjye.”

Arangije yahise aherekesha aya magambo amashusho asaba imbabazi umugore we.

Ati “Ndifuza kuba namara igihe cyose nsigaje ku Isi ndi kumwe nawe. Umbabarire ku byo nakoze ntabwo nigeze nsambana n’uriya mukobwa gusa naramushimishaga; urumva icyo mvuga? Ndasaba imbabazi kuko ndagukunda. Ndizera ko wambabariye! Icyo nifuza ku isabukuru yanjye ni uko wangarukira.”

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Cardi B yasezeranye na Offsett mu buryo bw’ibanga nyuma y’uko muri Nyakanga babyaranye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

Urukundo rwabo rwari rumaze igihe rusagambye ndetse Cardi yakundaga kwirahira umugabo we cyane mu biganiro yakundaga kumvikanamo mu itangazamakuru.

Umubano wabo ukimeze neza ntabwo basiganaga
Cardi B yanze Offset amuziza kumuca inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages