00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Rabadaba mu kaga nyuma yo gutandukana n’umugore we

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 13 October 2014 saa 12:50
Yasuwe :

Faisal Seguya uzwi ku izina rya Rabadaba mu muziki wa Uganda akomeje guhura n’uruhuri rw’ibibazo nyuma yo gutandukana n’umugore we Sheila Ferguson.
Uyu muhanzi unafitanye indirimbo na Urban Boyz yitwa ‘Intego’ yakomeretse akaguru mu buryo bukomeye mu Cyumweru gishize ubwo yari mu kabari kitwa Wink Bar mu Mujyi wa Kampala. Ukuguru kwe kwangiritse bikomeye kubera ingufu z’agasembuye yari amaze kunywera aha hantu nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza.
Rabadaba ubwo yasangiraga na (…)

Rabadaba ubwo yasangiraga na bagenzi be yagize atya amaze gusinda akina n’ikibumbano giterekwamo indabyo(Vase) cyari giteretse muri ako kabari. Bagenzi be babifashe nk’urwenya ariko birangira ibyishimo by’uyu muhanzi bihindutse amarira dore ko yakubise akaguru kuri iki kintu maze ukuguru kurashwanyagurika bikomeye.

Nyuma yo gukomereka abari muri aka kabari babonaga nta bubabare Rabadaba yagize nyamara bidatinze bahise bamujyanwa kwa muganga ari naho yaherewe imbago ari kwifashisha muri iyi minsi.

Si ubwa mbere Rabadaba ahuye n’ikibazo gikomotse ku businzi kuko mu minsi yashize ubwo Chris Martin yari mu Uganda, uyu muhanzi yarasinze maze atangira kubyina ahagaze hejuru y’ameza mu kabyiniro kitwa Venom nabwo ahakura imvune.

Abaganga bamukirikiraniye hafi bavuze ko bizatwara byibura amezi atatu kugira ngo akaguru ke kabe kakira neza. Uyu muhanzi yihaye gahunda yo kuzajya mu musigiti gushima Imana ko yamurindiye ukuguru ntigucike.

Sheila na Ranadaba batandukanye bafitanye abana babiri

Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri Rabadaba atandukanye n’umugore we Sheila Ferguson wanamwambuye uburenganzira ku bana babyaranye asigaye yarabaye inshuti n’akabari ndetse mu muziki atangiye kugenda acika intege kubera uburyo ubuzima bwe bwasaritswe n’ibiyobyabwenge muri iyi minsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages