00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Rick Ross uri mu bitaro buri kugenzurwa n’imashini

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 March 2018 saa 10:42
Yasuwe :

Ubuzima bw’umuraperi Rick Ross buri kugenzurwa n’imashini ziri gufasha umutima n’ibihaha bye gukora, nyuma y’uko yashyizwe mu bitaro kuwa Kane tariki ya 2 Werurwe 2018.

Kuwa Kane mu masaha yo mu rukerera[3:30 am] nibwo umuntu [utavuzwe izina] yahamagaye kuri 911 asabira Rick Ross ubutabazi bwihuse. Yahamagaye avuga ko uyu muraperi atamerewe neza ndetse ko atabashaga guhumeka uko bisanzwe

Uyu muraperi ubusanzwe witwa William Leonard Roberts II yajyanywe kwa muganga na ambulance, ubu arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Miami. TMZ yatangaje ko abapolisi n’abashinzwe ubutabazi bwihuse aribo bahise bamujyana kwa muganga.

Iki kinyamakuru cyatangaje iyi nkuru bwa mbere kivuga ko umwe mu muryango wa Rick Ross yabahaye amakuru yemeza ko uyu muhanzi ashobora kuba yarafashwe n’indwara ya Pneumonia ikunze gufata ibihaha bikazahaza ubuzima bwa muntu.

Umwe mu bayobozi b’itsinda rishinzwe ubutabazi yatangaje ko Ross w’imyaka 42 ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo by’ubuhumekero, bakaba baraje kumutwara igitaraganya nyuma yo guhamagarwa n’umuntu wavugaga ko atari kubasha guhumeka neza.

Bihutiye kumutabara kubera ko bari basanzwe baziko uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo n’iyitwa Waka Waka aherutse gukorana n’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz, asanzwe agira ikibazo cyo kurwara igicuri.

Mu myaka irindwi ishize, Ross uri kuvurirwa mu gice kigenewe abafite indwara zifitanye isano n’umutima amaze gushyirwa mu bitaro inshuro eshatu kubera ikibazo kijya gusa n’icyo yagize muri iyi minsi.

Mu Ukwakira 2011, Rick Ross yafatiwe mu ndege inshuro ebyiri ndetse akajyanwa mu bitaro, icyo gihe yashyize mu majwi itsinda rishinzwe gucunga inyungu ze ko ritamwitayeho bihagije bituma adasinzira uko bisanzwe.

Rick Ross ubu ari mu bitaro, ubuzima bwe buri kugenzurwa n'imashini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages