00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa se wa Bobi Wine mu marembera

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 May 2014 saa 08:21
Yasuwe :

Mzee Ssentamu benshi bazi ku izina rya Bulaya akaba ari na we se w’umuhanzi Bobi Wine , ubuzima bwe bugeze mu minsi ya nyuma nk’uko abavandimwe be bamurwaje babitangaje .
Ikinyamakuru Redpepper dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu musaza atamerewe neza n’ubuzima ndetse bamwe mu bagize umuryango we bakaba bemeza ko ari mu minsi ye ya nyuma yo kubaho .
Mu minsi mike ishize, nibwo Mzee Ssentamu yavanwe mu bitaro by’i Gomba ajya kuvurizwa mu mujyi wa Kampala gusa ntibatangaje izina (…)

Mzee Ssentamu benshi bazi ku izina rya Bulaya akaba ari na we se w’umuhanzi Bobi Wine , ubuzima bwe bugeze mu minsi ya nyuma nk’uko abavandimwe be bamurwaje babitangaje .

Ikinyamakuru Redpepper dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu musaza atamerewe neza n’ubuzima ndetse bamwe mu bagize umuryango we bakaba bemeza ko ari mu minsi ye ya nyuma yo kubaho .

Uyu musaza ashobora kuba ari mu minsi ya nyuma yo kubaho .

Mu minsi mike ishize, nibwo Mzee Ssentamu yavanwe mu bitaro by’i Gomba ajya kuvurizwa mu mujyi wa Kampala gusa ntibatangaje izina ry’ibitaro arwariyemo . Uyu musaza ari kwitabwaho n’abaganga ndetse abana be harimo na Bobi Wine bakaba bamusura kenshi mu bitaro .

Umubyeyi w'uyu muhanzi amerewe nabi n'ubuzima .

Uyu musaza utamerewe neza n’ubuzima afite abana 40 bazwi , 36 muri bo bakora imirimo inyuranye kandi ikomeye harimo abaganga, abanyamategeko, abapasiteri bakomeye, abacuruzi ndetse n’abanyamuziki .

Imfura ya Mzee Ssentamu ifite imyaka 50 y’amavuko naho bucura bwe akaba afite imyaka 2 y’amavuko .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages