Kuri iki Cyumweru, ahitwa Jinja hatowe abazitabira amarushanwa ya Nyampinga wa Uganda 2013 bahagarariye u Burasirazuba bw’igihugu .
Uwaje ku isonga yabaye uwitwa Ilwanu Margaret, w’imyaka 23 warangije muri Makerere University.
Yakurikiwe na Ankunda Brenda, w’imyaka 19 wabaye igisonga cya mbere na Kwaga Hilda, w’imyaka 24, wabaye igisonga cya kabiri.
Anita Kyarimpa aheruka gutorerwa kuba nyampinga w’u Burengerazuba bw’igihugu.
Biteganijwe ko kuwa 12 Uku kwezi hazatorwa uzahagararira abandi muri Kampala.
Uzegukana umwanya wa Nyampinga Uganda azahembwa ibihembo birimo imodoka ya Mercedes Benz A-class ahabwe namafaranga angana na miliyoni 1,5 y’Amashilingi ya Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO