Benshi mu basore muri Uganda ntibishimiye uburyo MC Sheila Gashumba yitabiriye igitaramo cya Bebe Cool akaza aherekejwe na se ndetse bakagumana kuva ibirori bitangiye kugeza ku musozo ku buryo ntawabashije kumwegera.
Sheila Gashumba wanayoboye ibirori byo gutora Miss Rwanda 2014, hari benshi mu basore baba bashaka kumutereta cyangwa kugirana na we ibihe byiza cyane cyane iyo yaje mu bitaramo ariko se akabitambika.
Mu gitaramo cyo kumurika album ya Bebe Cool cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize , Sheila w’imyaka 18 yari kumwe na se abashakaga kumutereta babura aho bamuhera bataha bahekenya amenyo abandi banabyandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza akababaro batewe n’uyu mubyeyi.
Chimpreports dukesha iyi nkuru, ivuga ko Frank Gashumba akomoka mu Rwanda ariko akaba akorera ubucuruzi bukomeye i Kampala. Ngo si ubwa mbere yeretse abasore ko adashaka ko hagira umuteretera umukobwa atarageza imyaka y’ubukure dore ko mu myaka mike ishize yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko umusore ubonetse wese atazemererwa gukundana n’umukobwa we. Benshi byarababaje ndetse arushaho gushyiramo ingufu mu gukurikirana uyu mwana we cyane cyane iyo yagiye mu bitaramo.
Nubwo benshi banenze uburyo Gashumba Frank afuhira umukobwa we, hari ababyeyi nabo bafite abana bameze nka Sheila bavuze ko ibyo yakoze ari byiza.
Umwe yagize ati, “Buri mubyeyi wese ufite umwangavu agomba kugira amakenga ku mutekano we. By’umwihariko iyo akunda kwitabira ibirori biba mu ijoro nka Sheila”
Sheila Gashumba asanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo. Nubwo ataratangaza na rimwe umusore bakundana ndetse na se aramufuhira cyane , hari amakuru avuga ko akunda gukururana na benshi mu bagabo b’abaherwe i Kampala.



















TANGA IGITEKEREZO