Nyuma y’igihe kigera ku kwezi ahigishwa uruhindu na Polisi ndetse ikemeza ko yananiwe kumenya aho aherereye, Desire yasohoye indirimbo yise ‘Ekitone’ nk’ikimenyetso cyereka inzego zishinzwe umutekano kunanirwa kubahiriza inshingano.
Kuba ari gushakishwa na Polisi ntibyamukomye mu nkokora kuko uyu muririmbyi yasohoye indirimbo ifite n’amashusho mu gihe benshi bari mu rujijo bibaza ahantu amaze iminsi yihishe Polisi. Yayikoze mu rwego rwo kwerekana abafana n’abakunzi be ko ibibazo amazemo iminsi bitamusubije inyuma na gato.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Desire ntiyigeze ajya kure y’abafana be kuva yahura n’uruhuri rw’ibibazo kuko uko bukeye n’uko bwije ababwira amakuru ye abinyujije ku rubuga rwe rwa Faceebook nubwo atigaragaza ngo bamubone amaso ku maso.
Nubwo Polisi ivuga ko yabuze uyu mukobwa, kuva yakora icyaha akurikiranyweho yafataga amashusho y’iyi ndirimbo ye ndetse ntiyabikoreraga mu bwihisho ari nacyo kigaragaza ko Polisi itigeze imushakisha ngo imubure.
Uretse kutiyereka abafana nk’uko byari bisanzwe n’inzego zishinzwe umutekano zaramubuze kugira ngo aryozwe amafoto ye yashyize hanze yambaye ubusa. Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yavuze ko Desire akomeje kwihisha inzego z’umutekano ndetse bamaze kurambirwa guhora bamushakisha, nakomeza kunanirana ngo araba arushaho kwiyongerera ibihano akaba asabwa kwigaragaza.
Nubwo uyu mukobwa yasabye imbabazi Abanya-Uganda kuri iki cyaha yakoze kinahanirwa n’amategeko, Ramadhan Mubajje, Mufti wa Uganda avuga ko imbabazi gusa zidahagije ahubwo akwiye gufungwa no kuryozwa icyaha yakoze bikabera abandi akarorero.
Benshi bategereje ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye nshya igaruka cyane ku bibazo yahuye nabyo biza gutuma yigaragaza mu rwego rwo kuyimenyekanisha gusa bishobora kuzorohereza Polisi guhita imuta muri yombi.
Desire Luzinda akurikiranweho icyaha cyo kuba amafoto ye yambaye ubusa yarageze hanze nubwo we ahamya ko ayo mafoto yashyizwe hanze na Franklin umusore wo muri Nigeria bakundanaga.


















TANGA IGITEKEREZO