Abanya-Uganda bise Diamond Platinumz ‘inganzwa’ nyuma y’ibikorwa bafata nk’ibitangaje yagiye akorera umukunzi we Zari Hassan bamwe bakabibonamo ubucakara no kwisuzuguza umugore.
Nyuma y’uko mu kwezi gushize Diamond na Zari bajyanye mu itangwa ry’ibihembo bya Channel O 2014 muri Afurika y’Epfo, aba bombi ntibagisigana dore ko igihugu cyose uyu muhanzi agiye gukoreramo igitaramo aba aherekejwe n’uyu mukunzi we mushya, umubyeyi w’abana batatu.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byashimangiye ko ibyo Diamond akora atari urukundo ahubwo ari ubuganzwa bitewe n’uko uyu mugore ari umuherwe amurusha amafaranga ndetse bikaba binavugwa ko ari we wamwishyuriye amashusho y’indirimbo aherutse gusohora yitwa ‘Ntampata wapi’.
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2015 nibwo Diamond yavuye i Kigali asubira iwabo muri Tanzania. Ubwo basohokaga muri Serena Hotel berekeza ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Diamond ni we wari utwaye ibikapu by’uyu mugore.
Amafoto yabo amaze kujya hanze, byinshi mu bitangazamakuru byanenze cyane uyu muhanzi bivuga ko ibyo yakoze ari ukuba inganzwa no kwemera kuba umucakara w’umugore. Ibi byavuzwe nyuma y’uko ubwo Diamond aherutse gusura Zari muri Uganda, yafotowe yambika inkweto uyu mugore, byose bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ari umucakara.
Aba bombi ntiberura ngo bavuge ko bakundana gusa Zari avuga ko Diamond nta mugore w’isezerano afite ngo aramuca inyuma bityo agasanga afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashatse.
Diamond akundanye na Zari nyuma yo gutandukana na Wema Sepetu bakundanye igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO