00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Namubiru yateye utwatsi amakuru y’ugufungwa kwe mu Buyapani

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 30 May 2013 saa 11:01
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Bugande witwa Iryn Namubiru akigera iwabo avuye mu Buyapani yihutiye kunyomoza amakuru yari yarasakaye mu bitangazamakuru avuga ko yari yarafunzwe mu Buyapani.
Namubiru yari yafashwe na Polisi y’u Buyapani yari imukekaho gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu. Yafashwe mu ntangiriro za Gicurasi akigera ku kibuga cy’indege afatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyanwenge ubwo yari agiye kuririmbirayo.
Uyu muhanzi Namubiru warekuwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, (…)

Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Bugande witwa Iryn Namubiru akigera iwabo avuye mu Buyapani yihutiye kunyomoza amakuru yari yarasakaye mu bitangazamakuru avuga ko yari yarafunzwe mu Buyapani.

Namubiru yari yafashwe na Polisi y’u Buyapani yari imukekaho gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu. Yafashwe mu ntangiriro za Gicurasi akigera ku kibuga cy’indege afatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyanwenge ubwo yari agiye kuririmbirayo.

Uyu muhanzi Namubiru warekuwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga na WBS Today kuri uyu wa Gatatu, yasobanuye ko ugufatwa kwe mu Buyapani kwatangajwe nabi.

yavuze ko atafunzwe ahubwo yari yarafashwe agashyirwa aho aba ategereje kwisobanura gusa ariko ko atigeze agera muri gereza n’imwe yo mu Buyapani.

Namubiru yagize ati “Bamaze gukora iperereza basanze ndi umwere kandi nagombaga gufatwa nk’umwere. Natanze ubuhamya mpabwa n’abanyunganira ba Leta babiri. Nabasobanuriye ko icyo naregwaga cyari kuri Kim [umwe mu bamumenyekanisha mu Buyapani yari ashyiriye ibyo biyobyabwenge] wari untegereje kuri hoteli.”

Yongeyeho ati "Ibitangazamakuru n’abanyamakuru bamwe bakwirakwije amakuru bakabya ngo bigurishirize amakuru ariko sinigeze mfungwa."

Namubiru yatangaje kandi ko yabwiye ubutabera bw’u Buyapani ko kuri we ibiyobyabwenge ari ikizira kandi ko atigeze abyubahuka n’umunsi n’umwe mu buzima bwe avuga ko ibyo bamufatanye bitari ibye.

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2013 nibwo Namubiru yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere.

Ubwo Namubiru yageraga muri Uganda
Namubiru na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages