Umuhanzi Hillary Kiyaga benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Hilderman agiye kujyanwa mu nkiko azira kujya mu gitaramo yiyambitse umwambaro wa Musenyeri usanzwe ukoreshwa mu kiriziya gusa .
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka Mazongo, Ameria n’izindi nyuma yo kwambara nka musenyeri mu gitaramo cyo kumurika album ye, abanyagaturika bo muri Uganda bamusabye ko yakwicisha bugufi akabasaba imbabazi kuko yasize icyasha uyu mwambaro .
Abanyamategeko ba Kiliziya Gaturika muri iki gihugu n’umuryango w’iyi kiliziya bamaze kumusaba ko yasabira imbabazi mu ruhame yarabyemeye gusa ngo nyuma yaje kwisubiraho nk’uko ikinyamakuru Redpepper cyabitangaje .
Aka gashya ko kuza ku rubyiniro yambaye nka Musenyeri ndetse agafata n’inkoni y’ubushumba, uyu muhanzi yabikoreye mu gitaramo cyo kumurika album ye Sinzeyaleta Enaku .
Amaze kuganira n’abanyamategeko ba Kiliziya Gaturika muri Uganda abasobanurira impamvu yiyambitse nka Musenyeri, Dr Hilderman ngo yaje gusanga nta cyaha yakoze bityo afata umwanzuro wo kudasaba imbabazi umuntu uwo ari we wese .
Hilderman yari yahawe umunsi ntarengwa , tariki ya 30 Gicurasi 2014, wo gusaba imbabazi Abanyagaturika atabikora agahita ajyanwa mu nkiko . Kugeza ubu uyu muhanzi nta mbabazi yasabye .
Hilderman ategetswe gusaba imbabazi Abanyagaturika nyuma y’uko mu mwaka wa 2013 umuraperi Riderman na we yavuzweho ikibazo gikomeye n’iri dini kubera amagambo yaririmbye mu ndirimbo ye Induru.
Mu ndirimbo”Induru” Riderman agira ati “…..Kiliziya yakuye kirazira, yatuyobereje inzira, yakuyeho imipaka bityo ibyaha biragwira, ishyano riragwira, twe abawe riratugwira,….” Ikibazo cya Riderman na Kiliziya Gaturika cyarangiye bucece. Musenyeri Smaragde Mbonyintege yari yavuze ko uyu muhanzi ashobora gufatirwa ibihano ariko ntibyabayeho .
REBA INDIRIMBO AMERIA YA HILDERMAN:



















TANGA IGITEKEREZO