Nyuma y’amafoto y’urukozasoni ya Desire Luzinda yagiye akwirakwizwa ahantu henshi, kuri ubu agiye kwifatanya na Davido mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Kampala mu mpera z’uyu mwaka.
Nk’uko Redpepper yabitangaje, byaraye byemejwe ko Desire Luzinda ari we uzafatanyana na Davido wo muri Nigeria mu gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 6 Ukuboza 2014 ubwo azaba yaje muri Uganda ku butumire bwa Cee Cee Entertainment.
Ibi byongeye gushimangirwa na Desire ubwe ubwo yararikiraga abafana be kuzitabira iki gitaramo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati, “Byemejwe ko ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza 2014 ,Freedom City niho hantu nzaba ndi nkakomereza Jinja Smart Fm muzaze twifatanye”.
Desire agiye kuririmbana na Davido nyuma y’uko Juliana Kanyomozi na Jose Chameleone babiteye utwatsi kubera ubwambuzi bashinja Cee Cee Entertainment yateguye iki gitaramo.
Ni ku nshuro ya kabiri Desire azaba ataramiye abafana be nyuma y’amafoto ye yashyizwe ku ka rubanda yambaye ubusa, igitaramo cya mbere yagikoze tariki ya 29 Ugushyingo 2014 agikorera ahitwa Kireka.
Kuri we yiteguye guhura n’abafana be benshi mu gitaramo azahuriramo na Davido kuko n’ubwitabire bw’abantu buza bwinshi kubera izina ry’umuhanzi bazaba bafatanyije.


















TANGA IGITEKEREZO