00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umunyarwandakazi yarusimbutse

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 January 2015 saa 01:50
Yasuwe :

Umunyamideli Judith Heard Kantengwa yarusimbutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guterwa n’amabandi yashakaga kumwiba no kumugirira nabi Imana igakinga akaboko.
Uyu munyamideli uherutse gusura u Rwanda ndetse akanafasha abana barererwa kwa Gisimba yatewe n’aya mabandi ubwo yari asohotse iwe mu rugo ruri i Muyenga mu Mujyi wa Kampala ajya ku kazi.
Aba bagizi ba nabi bamuteye bashaka kumwiba gusa ubwo yagerageje guhangana na bo bashatse kumutera ibyuma bityo abaha ibyo yari (…)

Umunyamideli Judith Heard Kantengwa yarusimbutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guterwa n’amabandi yashakaga kumwiba no kumugirira nabi Imana igakinga akaboko.

Uyu munyamideli uherutse gusura u Rwanda ndetse akanafasha abana barererwa kwa Gisimba yatewe n’aya mabandi ubwo yari asohotse iwe mu rugo ruri i Muyenga mu Mujyi wa Kampala ajya ku kazi.

Aba bagizi ba nabi bamuteye bashaka kumwiba gusa ubwo yagerageje guhangana na bo bashatse kumutera ibyuma bityo abaha ibyo yari afite byose bamusiga amahoro.

Abinyujije kuri Facebook yashimiye Imana yamutabaye aho yagize ati, “Abajura bari banyivuganye ariko Imana indindira ubuzima. Batwaye igikapu nari mfite batwara na telefone zanjye ariko ndagushima Mana ko ngifite ubuzima. Mana urahambaye ndagushimiye ku bwo gukiza ubuzima bwanjye”.

Judith Heard Kantengwa, ni Umunyarwandakazi wamamaye muri Uganda mu kumurika imideli akaba aherutse gusinyana amasezerano na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda mu mishinga itandukanye azakorana n’urubyiruko mu kurufasha kwiteza imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages