00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Ali Kiba yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 January 2019 saa 08:38
Yasuwe :

Umubyeyi wa Ali Kiba witabye Imana mu rukerera rwo ku wa Kane yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa mu cyubahiro n’abo mu muryango we n’inshuti zabo.

Inkuru y’urupfu rwa Saleh Kiba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yaguye mu bitaro bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Nk’uko mu idini ya Islam ibitegeka ko umurambo w’uwitabye Imana utarazwa, bahise bamushyingura ku gicamunsi.

Babanje kumusabira ku musigiti wo mu gace yari atuyemo, bakomereza ku irimbi rya Kisitu naryo riri mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane bari buzuye umuhanda ubwo bavaga ku musigiti berekeza ku irimbi. Harimo Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo muri Tanzania, Hamisi Kigwangalah.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Ali Kiba yashimiye abamutabaye, anasabira roho ya se ko yakwakirwa n’Imana.

Yagize ati “Ndashimira abantu bose bitabiriye umuhango wo gushyingura umubyeyi wanjye n’abatabashije kuboneka. Njyewe n’umuryango wanjye twanezerewe, ndasaba Imana ngo yakire roho ya nyakwigendera kandi iduhe kwihangana muri ibi bihe bikomeye.”

Saleh Kiba asize umugore n’abana be barimo Ali Kiba, Zabibu Kiba na Esha Buheti utagiye guherekeza umubyeyi kuko yari muri Kenya.

Ali Kiba asengera umubyeyi we
Abiganjemo abo mu idini ya Islam nibo baherekeje umubyeyi wa Ali Kiba
Abantu baherekeje umubyeyi wa Ali Kiba bari benshi cyane
Ubwo umurambo winjizwaga mu mva
Umubyeyi wa Ali Kiba yitabye Imana
Ali Kiba asigaranye nyina gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages