Inkuru y’urupfu rwa Saleh Kiba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yaguye mu bitaro bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Nk’uko mu idini ya Islam ibitegeka ko umurambo w’uwitabye Imana utarazwa, bahise bamushyingura ku gicamunsi.
Babanje kumusabira ku musigiti wo mu gace yari atuyemo, bakomereza ku irimbi rya Kisitu naryo riri mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane bari buzuye umuhanda ubwo bavaga ku musigiti berekeza ku irimbi. Harimo Minisitiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo muri Tanzania, Hamisi Kigwangalah.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Ali Kiba yashimiye abamutabaye, anasabira roho ya se ko yakwakirwa n’Imana.
Yagize ati “Ndashimira abantu bose bitabiriye umuhango wo gushyingura umubyeyi wanjye n’abatabashije kuboneka. Njyewe n’umuryango wanjye twanezerewe, ndasaba Imana ngo yakire roho ya nyakwigendera kandi iduhe kwihangana muri ibi bihe bikomeye.”
Saleh Kiba asize umugore n’abana be barimo Ali Kiba, Zabibu Kiba na Esha Buheti utagiye guherekeza umubyeyi kuko yari muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO