Umunyamideli Hamisa Mobetto aherutse kwibaruka umuhungu avuga ko inda yayitewe na Diamond Platnumz ariko uyu muhanzi yanze kwemera byeruye ko ari we se w’umwana gusa umuryango we ugaragaza ibimenyetso bishimangira aya makuru.
Hamisa Mobetto ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba. Uyu munyamideli yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Diamond by’umwihariko akorana bya hafi na Esma[mushiki w’uyu muhanzi].
Mu kiganiro yagiranye na Clouds FM, imwe muri Radio zikomeye muri Tanzania, se wa Diamond yavuze ko ibyabaye ku muhungu we atabimurenganyiriza kuko ‘kwamamara kwe bituma agirana umubano udasanzwe n’abagore banyuranye’ bityo akaba atamucira urubanza.
Abdul Juma yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari uko uyu muhanzi yakwemera umwana niba mu by’ukuri ari we wamubyaye ndetse ‘agahita arongora Hamisa Mobeto akamuharika Zarina Hassan’.
Uyu musaza yavuze ko abuzukuru be abakunda atarobanuye gusa ngo kuva bavuka nta n’umwe arabona amaso ku maso uretse amafoto yabo ashyirwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma ntikibana na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe.
Abdul Juma yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.
Kuva Diamond yarushingana na Zari ibibazo byarushijeho gukaza umurego ndetse mu myaka igera kuri itatu bamaranye Abdul Juma ntarabonana n’umukazana we; ngo amubona mu binyamakuru gusa.
Ku rundi ruhande, Diamond yabonanye bwa mbere n’abo mu muryango w’umugore we mu kwezi gushize ubwo yari yagiye mu muhango wo gushyingura nyirabukwe Halima Matovu Hassan uherutse kwitaba Imana. Abana Zari yabyaranye na Diamond[Nillan na Tiffah Dangote] nabo ngo bari batarajyanwa kwa nyirakuru kuva bavuka.



















TANGA IGITEKEREZO