Byamenyekanye ko kuwa Kabiri w’iki cyumweru ubwo Diamond yakirwaga n’abafana avuye muri Afurika y’Epfo gufata ibihembo bitatu yegukanye muri Channel O, umwe yafashwe ashaka kumutera icyuma gusa umugambi we waburijwemo atarawushyira mu bikorwa.
Nk’uko ikinyamakuru Amani cyo muri Tanzania cyabitangaje, Diamond akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere , Polisi n’abashinzwe kumurindira umutekano bamubujije kuvugana n’itangazamakuru ahita yurizwa imodoka azenguruka Umujyi wa Dar es Salaam asuhuza abafana.
Avuye ku kibuga cy’indege yerekeje ahitwa Tazara akomereza Buguruni. Uru rugendo Diamond yarukoze azenguruka mu modoka ifunguye hejuru ku buryo yagendaga apepera abafana amagana n’amagana bari bahagaze ku mihanda baje kumwakira.
Diamond geze ahitwa Kariakoo yavuye mu modoka agenda n’amaguru maze abafana bamwirundaho bashaka kumusuhuza, abandi bashaka kumwifotorezaho dore ko yari atahukanye ibikombe bitatu byahesheje ishema igihugu cyabo muri Afurika.
Mu bafana Diamond yahuriye na bo i Kariakoo harimo abanyonzi, abamotari, abacuruzi baciriritse, abana bo ku muhanda, abafana be nyabo mu ngeri zitandukanye n’abandi.
Mu bari bahururiye kwakira Diamond hafatiwemo umusore wari witwaje icyuma ndetse ngo yatahuwe ko yari afite umugambi wo kugitera uyu muhanzi.
Polisi imaze kumenyeshwa ko hari bamwe mu bafana bafite gahunda yo guhohotera uyu muhanzi, yafashe icyemezo cyo kumutwara mu modoka yabo bamuvana muri iryo sinzi ry’abantu bari bamaze kumwirundaho ku buryo atashoboraga kubava mu nzara.
Uyu musore washakaga gutera icyuma Diamond, ngo yaba yaratumwe n’itsinda ry’abafana ba mukeba we Ali Kiba (Team Ali Kiba) cyangwa abandi bagizi ba nabi batifuza ko akundana n’Umunya-Uganda Zari.
Uwashatse gutera icyuma Diamond yahise atabwa muri yombi gusa umwanzuro Polisi izamufataho nturamenyekana.
Diamond abajijwe uko yafashe iki gikorwa cyo gushaka kumutera icyuma, ntiyavuze byisnhi uretse gushimira umufana we wese umwifuriza gutera imbere by’umwihariko abamukundisha abandi.
Ati “Ndashimira abafana banjye bakomeje kunshyigikira mu iterambere ryanjye. Banyeretse ko bashyigikiye iterambere ry’umuhanzi wabo. Abandi simbitayeho”



















TANGA IGITEKEREZO