00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa Whitney Houston yiyunze n’umukobwa we

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 June 2014 saa 04:23
Yasuwe :

Bobby Brown , wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston yamaze kwiyunga n’umukobwa we Bobby Kristina nyuma y’imyaka isaga ibiri batavuga rumwe.
Nk’uko TMZ yabitangaje, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kamena 2014 ubwo bizihizaga umunsi wahariwe umubyeyi w’umugabo nibwo aba bombi bafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo n’umwiryane wari umaze iminsi igihe kirekire hagati yabo.
Bobby Kristina, umukobwa wa nyakwigendera Whitney Houston, amaze kubonana na se ku Cyumweru, yashyize ku (…)

Bobby Brown , wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston yamaze kwiyunga n’umukobwa we Bobby Kristina nyuma y’imyaka isaga ibiri batavuga rumwe.

Nk’uko TMZ yabitangaje, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Kamena 2014 ubwo bizihizaga umunsi wahariwe umubyeyi w’umugabo nibwo aba bombi bafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo n’umwiryane wari umaze iminsi igihe kirekire hagati yabo.

Bobby Kristina, umukobwa wa nyakwigendera Whitney Houston, amaze kubonana na se ku Cyumweru, yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto abiri ahoberana na se.

Kristina yanditseho amagambo agaragaza ko yishimiye kongera kubonana na se nyuma y’imyaka myinshi barebana ay’ingwe kubera ibibazo byavutse hagati yabo nyina amaze gupfa.

Kuva mu ntangiriro za 2012 Whitney Houston amaze kwitaba Imana, umugabo we Bobby Brown ntiyigeze avuga rumwe n’umukobwa we Bobby Kristina. Bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo kunanirwa kwihanganira imyitwarire y’uyu mwana, gupfa imitungo, ubusinzi ku mpande zombie n’ibindi bitandukanye.

Kuva Houston amaze gupfa, aba bombi ntibigeze bavuga rumwe na gato cyangwa ngo babane.

Mu ntangiriro za 2014 nibwo iki kinyamakuru cyaganiriye na Bobby Brown kimubaza uko yakiriye kwambikana impeta kw’uyu mukobwa we na Nick Gordon bareranwe, umugabo asubiza ko nta kintu na kimwe abiziho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages