Zuena Kirema umugore w’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yeruriye itangazamakuru ryo muri Uganda ko ari Umunya-Uganda ukomoka mu Rwanda i Nyamata.
Uyu munyamideli akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo yakuyeho urujijo kuri benshi bitiranyaga inkomoko ye aho bamwe bamwitaga Umusoga uvuka muri Jinja naho abandi bakamwita uwo muri Toro.
Abinyujije kuri Instagram, uyu mugore yashimangiye ko hari benshi bibeshya ku nkomoko ye nyamara ngo ni Umunyankole wakuriye ahitwa Muhororo yo mu Karere ka Ntungamo.
Nubwo yarerewe muri Ntungamo ndetse ngo akaba ari naho yita ku ivuko, Zuena Kirema yavuze ko ari Umunyarwandakazi uvuka i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati “Nishimiye kwitwa Umunya-Uganda…….Ariko ndi imvange yo muri Muhororo ho muri Ntungamo nkaba Umunyarwandakazi w’i Nyamata (Rwanda)….”
Uyu mugore wigeze guhatanira ikamba rya Miss Uganda , yashakanye na Moses Sali benshi bazi nka Bebe Cool. Bafitanye abana batatu Alpha Thierry,Beata na Caysan.



















TANGA IGITEKEREZO