Barbie Itungo, umugore wa Bobi Wine ukunze kwiha akabyiniriro ka Omubanda Wa Kabaka, yafatanye mu mashati na manager w’umugabo we ndetse ukutumvikana kwabo ngo kukaba gukomeje.
Uyu Barbie Itungo ari mu bushyamirane bukomeye na Labeja Lawrence, manager(umujyanama) w’umugabo we, bapfa ukutumvikana ku buryo uyu mugabo yakoreshaga amafaranga ya Bobi Wine, kuyasesagura no kuyakoresha mu nyungu ze bwite nk’uko BigEye yabitangaje.
Indi mpamvu nyamukuru yateye uyu mugore kurwana na Labeja Lawrence, ngo ni uburyo uyu mujyanama yabeshayaga abantu ko bagategura ibitaramo mu gace batuyemo, haba muri Uganda cyangwa mu bindi bihugu, akabizeza ko Bobi Wine azabyitabira nyamara ababeshya.
Ibi binyoma byose, uyu mugabo yagiye yijandikamo agamije kubeshya no kubarya amafaranga gusa. Byagiye biteranya Bobi Wine n’abafana be dore ko babaga bizeye ko bahaye manager we amafaranga yarangiza akanga kwitabira igitaramo.
Umwe mu nshuti za hafi za Barbie yagize ati, “Labeja Lawrence yabwiraga abantu ko azabazinira Bobi Wine ababeshya bakamuha amafaranga. Bobi Wine we ntabwo yabyitagaho. Bamuhaga amafaranga akayakubita ku mufuka bagategereza Bobi Wine bagaheba. Izina rye ryabigenderagamo. Barbie yaje gufata umwanzuro wo kumwirukana”
Labeja Lawrence akekwaho kuba yaragiranye ibibazo na Barbie nyuma yo kutumvikana ku mikoranire yabo. Labeja ngo yaracuruzaga umugore wa Bobi Wine akamuhuza n’abandi bagabo bafite amafaranga.
Uku kutumvikana kwabo kwaje kuviramo Labeja kwirukanwa haba ku kazi yakoreraga Bobi Wine ndetse kugeza ubu uyu mugore ngo ntashaka kuzongera kubona uyu mugabo mu rugo rwe.



















TANGA IGITEKEREZO