Ubukwe bwa Ala Alamuddin na George Clooney w’imyaka 56 bwatashye ku itariki ya 27 Nzeri 2014 mu Mujyi wa Venise mu Butaliyani muri Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Aman.
E! News yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu yari ishize barushinze, George Clooney n’umugore we bibarutse abana babiri b’imfura, umuhungu yitwa Alexander Clooney naho umukobwa akitwa Ella Clooney.
Umwe mu nshuti z’umuryango wa Amal and George yabwiye E!News ati “Muri iki gitondo Amal na George bakiriye Ella na Alexander Clooney mu buzima bwabo. Ella, Alexander na Amal bose barakomeye, barishimye kandi bameze neza.”
Inkuru y’uko Ala Alamuddin na George Clooney biteguraga kwibaruka yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2017, ikijya hanze banze kugira icyo babivugaho gusa mu kwezi gushize nyina wa George Clooney yabihishuriye Vogue navuga ibitsina bazabyara.
Amal Alamuddin ni umunyamategeko ukomeye ku rwego mpuzamahanga, mu bo yaburaniye harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ukraine Ioulia Timochenko, Julian Assange, washinze Wikileaks.
George Clooney yigeze kurushingana n’umukinnyi Talia Balsam babana kuva mu 1989-1993.



















TANGA IGITEKEREZO