Umuryango wa Justin Timberlake witeguye kwakira umwana w’imfura mu gihe gito kuko umugore we Jessica Biel atwite inda y’imvutsi.
Mu kiganiro ikinyamakuru InTouch Weekly cyagiranye na Joey umwe mu nshuti za hafi za Timberlake yemeje aya makuru y’uko uyu muryango witeguye kwakira umuntu mushya.
Yagize ati, “Hashize igihe abimbwiye nari narabigize ibanga ariko ubu nshobora kugira icyo mbivugaho”.
Joey watangaje aya makuru ndetse avuga ko abifitiye gihamya ni umwe mu bagize itsinda NSYNC ahuriyemo na Justin Timberlake.
Nubwo Justin Timberlake na Jessica bakomeje kubigira ibanga, Joey ahamya neza ko biteguye kwitwa ababyeyi kandi ari ikintu bazishimira cyane.
Yagize ati, “Jessica arahebuje kandi na Justin afite umutima mwiza bazagira ibyishimo”.
Justin w’imyaka 33 na Jessica wa 32 bakoze ubukwe mu mwaka wa 2012.
Justin Timberlake ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, Producer ndetse ni n’umukinnyi wa ma filime.
Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘What goes around, comes around’, ‘SexyBack’, ‘My Love’ n’izindi nyinshi.


















TANGA IGITEKEREZO