00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Katauti agiye kurushingana n’umuhanzi Jaguar

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 26 November 2014 saa 07:13
Yasuwe :

Umugore wa Ndikumana Katauti, Irene Uwoya wamamaye muri sinema ya Tanzania yemeje ko agiye kurushingana n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya witeguye kuza kumusura mu mpera z’uyu mwaka.
Mu kiganiro Jaguar yagiranye na E-Newz ya East African TV, yemeje ko ari kwitegura urugendo rukomeye rwo gusura Tanzania bitarenze impera z’uyu mwaka gusa ngo impamvu nyamukuru izaba imujyanye ni ukubonana na Uwoya, umugore wa Katauti. Uyu muhanzi umaze kuba umuherwe ukomeye cyane ndetse akaba yarigaranzuye (…)

Umugore wa Ndikumana Katauti, Irene Uwoya wamamaye muri sinema ya Tanzania yemeje ko agiye kurushingana n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya witeguye kuza kumusura mu mpera z’uyu mwaka.

Mu kiganiro Jaguar yagiranye na E-Newz ya East African TV, yemeje ko ari kwitegura urugendo rukomeye rwo gusura Tanzania bitarenze impera z’uyu mwaka gusa ngo impamvu nyamukuru izaba imujyanye ni ukubonana na Uwoya, umugore wa Katauti.

Charles Njagua Kanyi benshi bazi nka Jaguar

Uyu muhanzi umaze kuba umuherwe ukomeye cyane ndetse akaba yarigaranzuye bagenzi be muri Kenya yashimangiye ko yiyumvamo cyane uyu mugore wa Katauti ndetse ngo afite gahunda yo kuzabonana n’ababyeyi be.

Jaguar abajijwe igihatse ibiganiro azagirana n’ababyeyi ba Uwoya Irene, yanze kwerura gusa ngo n’uyu mukinnyi wa filime na we arashaka kumwereka ababyeyi.

Jaguar ni umwe mu baherwe muri Kenya

Jaguar ati “Ndumva mfite gahunda yo kuza Tanzania, sinzi niba nzaza mu Kuboza, nzaza kureba Irene Uwoya, nzaza kumufata, namubwiye ko nzaza kumutwara ambwira ko agomba kubanza kunyereka ababyeyi be”

Ku ruhande rwa Oprah Uwoya, yemereye ikinyamakuru Bongo5 ko uyu muhanzi azaza muri Tanzania aje kumusura ndetse ngo bagiye kurushingana ,ngo banageze kure umushinga wo gukorana ubukwe.

Uwoya na Jaguar ngo biteguye kurushinga

Irene Uwoya ati “Dufite gahunda yo kurushingana, ndamutegereje azaza vuba”

Uyu mugore atangaje ko yiteguye kurushingana na Jaguar nyuma y’icyumweru kimwe avuye mu Rwanda gusura Katauti. Irene Uwoya kandi yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko urukundo rwe na Katauti rwashinze imizi badashobora gutandukana.

Yageze muri Tanzania yisubiraho avuga ko yiteguye gukorana ubukwe n’iki cyamamare muri Kenya.

Mu minsi yashize Uwoya yavuzweho kuryamana na Diamond

Ni kenshi Irene Uwoya na Katauti bavuzweho kugirana amakimbirane no gutandukana kwa hato na hato kubera gucana inyuma. Byavuzwe inshuro zitabarika mu itangazamakuru ryo muri Tanzania ko batandukanye hashira igihe Oprah akanyomoza itangazamakuru avuga ko umubano we n’umugabo ari nta makemwa.

Kugeza ubu, Oprah aba muri Tanzania naho Katauti akaba i Rusizi aho akinira ikipe ya Espoir FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages