Pharrell Williams yemereye ikinyamakuru People ko umugore we Helen Lasichanh yabyaye abana batatu kuri uyu wa 31 Mutarama 2017 ndetse ubu umubyeyi ameze neza gusa yirinze kugira byinshi atangaza.
Ibitsina by’abana Helen Lasichanh yibarutse ntibiratangazwa gusa hari ibinyamakuru byatangiye guhwihwisa ko bose ari abakobwa ibindi bikavuga ko ari abakobwa babiri n’umuhungu umwe gusa ba nyir’ubwite ntacyo barabivugaho.
Williams na Lasichanh, barushinze mu Ukwakira 2013 basanzwe bafite umwana w’imyaka umunani witwa Rocket Ayer. Muri Nzeri 2016 nibwo aba bombi bemereye itangazamakuru ko biteguye kwibaruka gusa icyo gihe bavugaga ko bazabyara umwana umwe.
Pharrell w’imyaka 43 na Helen Lasichanh wa 36, bakundanye igihe kirekire baza kurushinga mu Kwakira 2013, bakoze ubukwe bw’agatangaza icyo gihe. Pharrell yaherukaga gutangaza ko aryohewe cyane n’uburyo abanye n’umugore we, ngo ‘uko iminsi ishira niko arushaho kumwiyumvamo’.
Mu mwaka wa 2014, Pharrell Williams yabwiye Oprah ko we n’umugore we Helen Lasichanh bahisemo kwita umwana wabo "Rocket"[igisasu cya kirimbuzi] nk’uburyo bwo kumvikanisha ko mu byo azanyuramo byose azahora ajya hejuru.
Yagize ati "Ni nk’uko Abahinde bahitamo izina ry’umwana bagendeye ku mbaraga cyangwa inyamaswa, twamwise tugendeye ku mashini yakozwe n’imbaraga z’umuntu bisobanuye ko ajya hejuru,agomba guhora azamuka."



















TANGA IGITEKEREZO