00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Weasel utwite yakubiswe na muramu we ajya muri koma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 November 2014 saa 08:31
Yasuwe :

Ubuzima bw’umugore wa Weasel, Samira Tumi unatwite inda y’amezi umunani, bumeze nabi cyane nyuma yo gukubitwa na muramu we Pius Mayanja alias Pallaso.
Ikinyamakuru Redpepper cyatangaje ko uyu mugore waburaga iminsi mike ngo yibaruke yakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo ahita ajya muri koma. Abamukubise ngo ni itsinda ry’abasore ryari riyobowe na Pallaso, uvukana na Weasel, bombi bakaba barumuna ba Chameleone. Aba basore basanze Samira Tumi mu rugo kwa (…)

Ubuzima bw’umugore wa Weasel, Samira Tumi unatwite inda y’amezi umunani, bumeze nabi cyane nyuma yo gukubitwa na muramu we Pius Mayanja alias Pallaso.

Ikinyamakuru Redpepper cyatangaje ko uyu mugore waburaga iminsi mike ngo yibaruke yakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo ahita ajya muri koma. Abamukubise ngo ni itsinda ry’abasore ryari riyobowe na Pallaso, uvukana na Weasel, bombi bakaba barumuna ba Chameleone.

Aba basore basanze Samira Tumi mu rugo kwa Weasel mu gace kitwa Makindye , mu Mujyi wa Kampala. Abaganiriye na Redpepper bemeza ko mu bari baherekeje Pallaso harimo Jeff Kiwanuka wahoze ari manager wa Good Life nyuma baza gutandukana.

Pallaso ushinjwa kuba ari we wari urangaje imbere insoresore zakubise uyu mugore, yabihakanye yivuye inyuma ndetse na we avuga ko yatewe n’abagizi ba nabi boherejwe na Radio na Weasel. Nk’umusore, ngo agiterwa yahise akora uko ashoboye aritabara ahangana n’aba bantu.

Nubwo yigira nyoni nyinshi, hari abamubonye ndetse bemeza ko yafatanyije na Jeff Kiwanuka gukubita Samira. Umwe yagize ati “Nibo bakubise uyu mugore, bamufatanyije n’abari bamurinze bose barabahondagura”

Uyu mugore akubiswe mu gihe Radio na Weasel bari muri Afurika y’Epfo bakaba bazagaruka muri Uganda mu cyumweru gitaha.

Pallaso wanamaze kugeza ikirego mu nzego zishinzwe umutekano, yavuze ko yakubiswe n’agatsiko k’abasore bahawe amafaranga na Radio & Weasel batamwifuriza gutera imbere mu muziki. Uyu musore avuga ko nyuma yo guterwa yakoze uko ashoboye aritabara ndetse akamaganira kure abavuga ko ari we wateye umugore w’umuvandimwe we.

Pallaso yashimangiye ko azakomeza guhangana na Radio na Weasel kugeza igihe azabacira intege burundu.

Umwana Samira atwite navuka azaba ari uwa 35 uyu muhanzi azaba abayaye ku bagore batandukanye. Mu mezi ashize Weasel yafashe umwanzuro wo kurushingana na Samira gusa amatariki y’ubukwe ntaramenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages