00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Desire Luzinda wifotoje yambaye ubusa arahigishwa uruhindu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 November 2014 saa 09:39
Yasuwe :

Desire Luzinda umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza neza mu muziki muri Uganda akomeje gushakishwa na Polisi yo muri iki gihugu nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’urukozasoni ndetse n’amagambo ateye isoni yagiye amugarukaho.
Nyuma yuko Desire Luzinda amenyeye ko amafoto ye yambaye ubusa yaba yarashyizwe hanze n’umusore bakundanaga witwa Franklin ukomoka muri Nigeria, kuri ubu yaba akomeje kwihisha polisi, itangazamakuru ndetse n’abaturage muri rusange. Nk’uko Redpepper yabitangaje, Polisi (…)

Desire Luzinda umwe mu bakobwa bamaze kwigaragaza neza mu muziki muri Uganda akomeje gushakishwa na Polisi yo muri iki gihugu nyuma y’uruhererekane rw’amafoto y’urukozasoni ndetse n’amagambo ateye isoni yagiye amugarukaho.

Nyuma yuko Desire Luzinda amenyeye ko amafoto ye yambaye ubusa yaba yarashyizwe hanze n’umusore bakundanaga witwa Franklin ukomoka muri Nigeria, kuri ubu yaba akomeje kwihisha polisi, itangazamakuru ndetse n’abaturage muri rusange.

Nk’uko Redpepper yabitangaje, Polisi ya Uganda yashyize hirya no hino mu gihugu amatangazo arangisha uyu mukobwa bityo ngo umuntu ubashak kumubona agomba kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano kugira ngo afatwe ashyikirizwa ubutabera aburanishwe ku byaha yakoze.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yagize ati “Umuntu wese wamenya aho Desire aherereye yakwihutira kubimenyasha polisi kuko agomba kujya kwisobanura imbere y’amategeko”.

Yakomeje asobanura ko kugeza ubu bataramenya aho aherereye kuko Telefone ye igendanwa itari ku murongo ndetse nta kanunu k’aho ashobora kuba acumbitse.

Itegeko rya Uganda riteganya ko umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ahazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi 10.

Desire Luzinda abinyujuje ku rukuta rwe rwa Facebook, aherutse gusaba imbabazi umuryango we, umwana we, abafana be, abanyagihugu ndetse n’Afurika yose muri rusange avuga ko ariya mafoto yayafotowe n’umusore wari inshuti ye bishimana mu cyumba. Desire ngo yakoze ikosa ryo kwizera uyu musore cyane ku buryo atakekaga ko yamushyira hanze aka kageni.

Kuva aya mafoto yashyirwa ku mugaragaro, Desire ntaragaragara mu ruhame ndetse kugeza ubu akaba ari gushakishwa bikomeye n’inzego z’umutekano muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages