Umuhanzi w’umufaransa Jeseph Georges Moustaki, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Le mèteque’, yaraye yitabye Imana ku myaka 79, aguye iwe mu rugo i Nice.
Uyu muhanzi wavukiye i Alexandria mu Misiri ku babyeyi b’Abagiriki mu w’1934 akitwa Joseph Moustaki, waje gufata n’irya ‘Georges’ ubwo yatangiranga kuririmba, yaguye iwe mu rugo azize indwara y’ubuhumekero, nyuma yo kumara imyaka igera kuri ine atigaragaza imbere y’abakunzi ba muzika ye, dore bamuherukaga ku itariki 8 Mutarama 2009 i Barcelona muri Epanye ubwo yari mu gitaramo atanabashije kurangiza kubera ubu burwayi bwamuhitanye, nk’uko 7sur7 kibitangaza.
Georges Moustaki yabanje gukora akazi k’itangazamakuru aza kuba umuhanzi, maze mu w’1969, ashyira hanze indirimbo zamenyekanye cyane nka ‘Le métèque’, ‘La mer m’a donné’, ‘Ma Solitude’, ‘Le temps de vivre,, n’izindi.
Reba indirimbo ’Le methèque’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO