Umuhanzi w’Umwongereza “Joe Cocker” wamenyekanye ndirimbo yasubiyemo ya Beatles “With A Little Help From Friends” yatabarutse amaze imyaka ikabakaba 40 mu muziki.
Nk’uko Barrie Marshall wakurikiranaga ibikorwa by’ubuhanzi bwa Joe Cocker yabitangarije BBC, Joe Cocker wamenyekanye mu myaka y’1960 yapfuye ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014.
Joe Cocker ni Umwongereza wavutse mu 1944, apfuye afite imyaka 70. Cocker yakoranye na Jennifer Warnes indirimbo “Up Where We Belong” itwara igihembo cya Grammy na Oscar mu 1983.
Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane ni nka “You are so Beatiful na Up Where we Belong”
Cocker azwi cyane kubera ijwi rye riremereye kandi risa n’iririmo amakaraza. Yatangiriye kuririmba mu tubari no mu tubyiniro two mu Mujyi wa Sheffield mu myaka y’1960.


















TANGA IGITEKEREZO