Mel B ubusanzwe witwa Melanie Janine Brown aherutse gushyikiriza urukiko rwo muri California impapuro zisaba ko yatandukana burundu n’umugabo we Stephen Belafonte ku bw’intonganya, ibibazo no kutavuga rumwe byarangaga urugo rwabo. Aba bombi bari bamaze imyaka igera ku icumi babana, bari banafitanye umwana umwe.
TMZ ivuga ko hari hashize igihe Mel B na Stephen Belafonte batavuga rumwe ndetse ngo ubwumvikane buke hagati yabo bwasembuwe n’inkurikizi z’ibibazo bagiranye kubera umutungo w’uyu mugore uhwanye n’amadolari miliyoni 40.
Mu kirego cye, Mel B w’imyaka 41 yagaragaje ko umugabo we yatangiye kumuhohotera kuva ku munsi wa mbere bakibana muri 2007, mu myaka icumi yose bari bamaranye ngo yabayeho yihanganira gukubitwa, gutotezwa no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu buryo busa n’agatunambwene.
Mel B yakubiswe inshuro zitabarika mu myaka icumi bamaranye
Mel B yavuze byeruye ko atifuza ko umugabo we yakongera kumwegera ndetse yasabye urukiko ko rumutegeka kugendera kure abana be batatu. Yashinje umugabo we ibyaha bitandukanye birimo ihohotera no kumukubita, yabivuze ashingiye ku kuba mu Ugushyingo 2007 ubwo yitabiraga isozwa ry’irushanwa Dancing With The Stars nabwo ngo yarakubiswe kandi azira ubusa.
Yavuze ko uwo munsi umugabo we yamufashe mu ijosi aramuniga arangije aramuterura amukubita hasi. Muri 2012 umunsi yagombaga kujya kuririmba mu gitaramo cyabereye mu Bwongereza i Londres, Stephen ngo yaramusunitse agwa hasi akomereka mu maso. Icyo gihe ngo yamutegetse kwandika kuri Twitter abeshya abafana ko yaguye hasi kubera inkweto ndende atari amenyereye.
Stephen Belafone ngo yigeze kubwira Mel B ngo bakuremo inda undi arabyanga. Mbere y’uko bakora ubukwe, Mel B yari afite abana babiri, gusa muri 2011 bibarutse undi witwa Madison, mbere y’uko avuka ngo Stephen yasabye umugore wari ubatwitiye uyu mwana ko avanamo iyi nda hanyuma akamuha ibihumbi 300 by’amadolari Mel B yari yakoreye. Yanahishuye ko mu mwaka wa 2014 yashatse kwiyahura kubera agahinda no kwiheha gukabije.
Bateraga akabariro inshuro esheshatu ku munsi
TMZ yavuze ko mu bibazo byari bikomereye urugo rwa Mel B na Stephen Belafonte ku isonga hari ubwumvikane buke bwaturukaga ku kuba uyu mugabo yarakundaga mu buryo budasanzwe gukora imibonano mpuzabitsina. Mel yavuze ko ngo “baryamanaga inshuro zitari munsi y’eshanu ku munsi”.
Umuvandimwe wa Stephen na we yigeze gutangaza ko mukuru we akunda cyane imibonano mpuzabitsina ku buryo yabyanduje Mel B. Ngo bari ‘basigaye barabaye imbata mu kureba filime z’ubusambanyi’.
Mu mwaka wa 2010, Mel B yigeze kubihamiriza ikinyamakuru Daily Star avuga ko ‘ubuzima bwe bwahindutse mu buryo budasanzwe kubera gukora imibanano mpuzabitsina’.
Stephen kandi ngo yahoraga akangisha Mel B ko umunsi yamwivumbuyeho azashyira hanze amashusho yagiye afata batera akabariro [sex tapes]. Uyu mugore yasabye urukiko ko rwabyitaho mu maguru mashya.



















TANGA IGITEKEREZO