Umuhanzi ukomeye muri Uganda , Mesach Ssemakula yeruriye itangazamakuru ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2014 kugeza ubu atakibasha gutora agatotsi kubera amarozi avuga ko yatejwe n’abanzi be.
Nk’uko Big Eye yabitangaje, uyu muhanzi ngo yabwiye inshuti ze za hafi ko asigaye ahangayitse bikomeye kubera ibintu asigaye abona mu gihe cyose ashatse gufunga ijisho ngo asinzire. Ibiri kuba kuri Ssemakula ngo yabitererejwe n’abanzi be bashaka kumusubiza hasi mu muziki no guhindanya ibikorwa byose yagezeho.
Mesach Ssemakula kandi ngo afite agatsiko k’abantu kamushyiriweho kugira ngo kamwambure ubuzima nk’uko umwe mu nshuti ze yabitangarije iki kinyamakuru.
Iyi nshuti yagize iti “Mu minsi ishize yatubwiye ko hari abantu bashaka kumwica. Ntagisinzira hari ibintu bamuteje, ntakibona ibitotsi”
Uretse kuba atabasha gusinzira, muri iyi minsi ngo hari ibindi bibazo afite bikomeye mu buzima ku buryo ari umwe mu bantu bakeneye kwitabwaho mu masengesho.


















TANGA IGITEKEREZO