Ubwo umuhanzi Nile Rodgers yakoranaga n’umuririmbyi Madonna, cyane cyane ubwo bateguraga Album “Like a Virgin” mu myaka ya za 80, uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru The Sun bimwe bihe byabaranze.
.
Yagize ati “Ndabyibuka ubwo nari muri Ascenceur, Madonna yarambajije ati ‘ Ese kuki udashaka kuryamana nanjye? Nahise nibaza ibyo ari byo, ndamubaza nti uvuze iki?. Ubwo yibazaga impamvu ntabimukoreye kuva mbere hose, kandi ntiyumve ko abantu bose ataryamana nabo, nyamara we yumvaga buri wese amwifuza".
Nile yakomeje agira ati “Uwari ushinzwe gutunganya umuziki, (Producteur) we rwose nta kanya yari kubona yewe n’ako kuba yamutereta, ariko nanjye nyuma naje kuryamana na we, gusa numvise ari ibintu bibi bibaho”.
Nubwo Nile bitamunyuze ariko ntiyigeze atandukana na Madonna, kuko bakomeje umurimo batangiye wo gutunganya Album, nyamara utunganya umuziki ngo yabibonaga nkaho bombi ari umugore n’umugabo .



















TANGA IGITEKEREZO