00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Pharrell Williams yashyingiwe

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 15 October 2013 saa 07:25
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira, umuhanzi Pharrell Williams, w’imyaka 40, yashyingiwe na Helen Lasichanh, umukunzi we bari bamaranye igihe.
Abageni bombi nyuma y’imihango gakondo bakoreye igitaramo mu bwato bwiswe ’Never Say Never’ muri Florida bambaye imyambaro itangaje; idasa kandi idafitanye isano ya hafi n’isanzwe yambarwa n’abashyingiwe.
Us Weekly yatangaje ko ubu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare by’inshuti z’uyu muhanzi waririmbye mu (…)

Kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira, umuhanzi Pharrell Williams, w’imyaka 40, yashyingiwe na Helen Lasichanh, umukunzi we bari bamaranye igihe.

Pharrell ari kumwe n'umugore we Lasichanh

Abageni bombi nyuma y’imihango gakondo bakoreye igitaramo mu bwato bwiswe ’Never Say Never’ muri Florida bambaye imyambaro itangaje; idasa kandi idafitanye isano ya hafi n’isanzwe yambarwa n’abashyingiwe.

Us Weekly yatangaje ko ubu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare by’inshuti z’uyu muhanzi waririmbye mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa “Blurred Lines”.

Ibi byamamare birimo umufotozi rurangiranwa Terry Richardson, umuhanzi Usher na Busta Rhymes banaririmbye.

Binavugwa ko Justin Timberlake na Robin Thicke, baririmbye muri ubu bukwe.

Ubu bwato bwakorewemo ubukwe kubukodesha ni $19,000 ni ukuvuga arenga miliyoni 12 z’amanyarwanda, ku munsi umwe.

Uyu uri i buryo yitwa Terry Richardson, akaba ari umwe muri ba gafotozi b'ibyamamare wari waje mu bukwe bwa Pharrell
Helen Lasichanh yashyingiwe na Pharrell bari bamaze igihe bakundana
Dore uko Pharrell Williams w'imyaka 40, wigeze gutorerwa kuba umuntu wambara neza ku isi, yari yambaye mu bukwe bwe
Pharrell na Lasichanh mu birori by'ubukwe bwabo mu bwato
Ubu bwato bwakorewemo ubukwe kubukodeshwa miliyoni 12 z’amanyarwanda ku munsi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages