00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Renah yakubise umufana washakaga kumukora mu gitsina

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 September 2014 saa 01:03
Yasuwe :

Umuhanzi Renah Nalumansi wo muri Uganda yakubise inshyi umusore w’umufana washatse kumukora ku gitsina ku ngufu ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize.
Nubwo hari abandi bahanzi b’igitsinagore bagiye basuzugurwa n’abafana bakabakora ku myanya y’ibanga, uyu mukobwa we yananiwe kubyihanganira. Renah yasagarariwe n’uyu musore w’umufana ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Ontambuza’ gusa yagerageje kwirwanaho.
Nk’uko Chimpreports ibitangaza, uyu musore (…)

Umuhanzi Renah Nalumansi wo muri Uganda yakubise inshyi umusore w’umufana washatse kumukora ku gitsina ku ngufu ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye i Kampala mu mpera z’icyumweru gishize.

Nubwo hari abandi bahanzi b’igitsinagore bagiye basuzugurwa n’abafana bakabakora ku myanya y’ibanga, uyu mukobwa we yananiwe kubyihanganira. Renah yasagarariwe n’uyu musore w’umufana ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Ontambuza’ gusa yagerageje kwirwanaho.

Nk’uko Chimpreports ibitangaza, uyu musore yafashe igiceri yereka abafana bagenzi be ko ashaka kugiha uyu muhanzi wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Girls amushimira gusa sibyo yari agambiriye dore ko yahise ashaka kucyinjiza mu myanya ndangagitsina y’uyu mwari.

Renah yahise agerageza kwirwanaho amubuza kwinjiza ikiganza mu ipantaro ye. Uyu musore wakoze ibi agaragaza ko ashaka gukora ku gitsina cy’uyu mukobwa. Benshi mu babibonye bashimangiye ko akwiye gukubitwa byanashoboka agahanwa n’amategeko kuko ibyo yakoze ari uguhohotera uyu mukobwa.

Ku rundi ruhande, hari abanenze imyambarire y’uyu mukobwa bavuga ko yari yambaye ipantaro irangaza abasore dore ko yari yorohereye kandi imufashe cyane ku buryo abari bamwegereye ngo babonaga ibonerana cyane ku buryo kureba imyanya ye y’ibanga byari byoroshye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages