Hari hashize iminsi igera kuri 14, umwaka w’umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye aburiwe irengero. Ababyeyi be bafatanyije na Police ya Uganda, bakomeje kumushakisha none bamusanze abana na Mickie Wine murumuna wa Bobi Wine.
Nk’uko New Vision yabitangaje, nyuma y’uko Police yasanze Mickie Wine ari we wabanaga n’uyu munyeshuri wari waraburiwe irengero yise imuta muri yombi ndetse kugeza ubu ikirego cye cyafashe indi ntera kuburyo gufungurwa kwe kutoroshye.
Ababyeyi b’uyu munyeshuri bari bamaze iminsi bahangayitse bibaza aho umwana wabo yagiye, nyuma yo kumusangana n’uyu muhanzi, bahise basaba Police gukora iko ishoboye ikabagereza ikibazo ahashoboka hose uyu musore akabihanirwa.
Umukobwa akimara kubonana n’ababyeyi be, yahise yihakana uyu muhanzi, avuga ko yari yaramufashe bugwate, nta masezerano cyangwa urukundo bari bafitanye bityo na we akaba yahise abwira Police ko yifuza amashiringi ya Uganda miliyoni 7.
Mickie Wine yafatanwe uyu mukobwa ku munsi w’ejo kuwa Kane Tariki ya 10 Nyakanga 2014, bakaba baramusanze iwe mu rugo ruherereye ahitwa Magere.
Police ikimara kumuta muri yombi, uyu muhanzi yasabye imbabazi mu buryo bukomeye agahamara abahisi n’abagenzi ababwira ko bakwiye kumusabira imbabazi kuko ibyo yari amaze kubona byamuhaye isomo rikomeye.
Bobi Wine yanze kugira icyo abikoraho ariko umugore we Barbie n’inshuti z’uyu musore bakaba bahise bajya kuri Polisi gutakamba ngo barebe ko yarekurwa gusa biracyagoranye.



















TANGA IGITEKEREZO