00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuhanzi Iryn Namubiru yarekuwe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 May 2013 saa 09:23
Yasuwe :

Umwe mu bahanzi bazwi cyane wo muri Uganda, Iryn Namubiru, yageze aho ararekurwa na Polisi y’u Buyapani yari yaramufashe imukekaho gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.
Urubuga The New Vision rwo muri Uganda rwanditse ko urukiko rwo mu Buyapani rwafashe icyemezo cyo kumurekura kuko rwasanze ari umwere.
Namubiru yafunzwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi afatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyanwenge, akigera ku kibuga cy’indege cy’u Buyapani aho yari agiye kuririmbira Abagande baba (…)

Umwe mu bahanzi bazwi cyane wo muri Uganda, Iryn Namubiru, yageze aho ararekurwa na Polisi y’u Buyapani yari yaramufashe imukekaho gucuruza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.

Urubuga The New Vision rwo muri Uganda rwanditse ko urukiko rwo mu Buyapani rwafashe icyemezo cyo kumurekura kuko rwasanze ari umwere.

Namubiru yafunzwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi afatanywe ibiro bibiri by’ibiyobyanwenge, akigera ku kibuga cy’indege cy’u Buyapani aho yari agiye kuririmbira Abagande baba muri icyo gihugu.

Gusa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2013, ubwo urubanza rwe rwumvwaga, urukiko rwatangaje ko nta cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge afite nk’uko yabishijwaga.

Akimara gufungurwa, musaza we ari nawe mujyanama we mu by’ubuhanzi, Thadeus Mubiru, yahise atangaza ati “Ndishimye cyane, ni umunsi wanjye w’ibyishimo mu buzima bwanjye kuko Iryn ageze aho agafungurwa. Nyagasani warakoze kumva amasengesho yacu.”

Bitegerejwe ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Begombeko’ asanzwe atuye mu Bufaransa aho yiga muri Kaminuza ya Stendhal. Afiteyo kandi umugabo n’abana babiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages