Richie Havens umuhanzi w’Umunyamerika wamenyekanye cyane acuranga gitari, ku myaka ye 72 yitabye Imana. Icyo cyamamare cyamenyekanye cyane mu iserukiramuco ryabereye aho bita “Woodstock” muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York.
Inkuru dukesha Billboard iravuga ko Richie Havens yamenyekanye cyane mu njyana ya gitari, akaba yari ifite injyana ye yihariye ndetse akaba yaramenyekanye cyane mu ruherekane rw’ndirimbo “pop & folks”. Richie Havens, yamenyekanye nk’umuhanzi wamaze igihe kuri Hot 100 single, mu kinyamakuru Billboard chart, nyuma yo gukuraho itsinda rya Beatless ryo mu Bwongereza ku ndirimbo yabo “Here comes the sun”.
Iyi ndirimbo bise " Here comes the sun" yagize umwanya wa 16 muri Gicurasi 1971. Nyakwigendera Richie Havens yashyize arubumu 13 ku rutonde rwa Billboard 200, aho muri Top 40 harimo indirimbo nka ’Alarm Clock" mu 1971.
Uretse iserukiramucyo rya Woodstock, umuhanzi yacuranze mu maserukiramico y’ibirangirire menshi cyane, ndetse no mu mazu y’umuziki ya “Royal Albert Hall”.
Reba indirimbo "Here comes the sun" ya Richie Havens.



















TANGA IGITEKEREZO